Kamonyi: Bibutse abiciwe mu Bitaro bagaya Muganga wabagambaniye

Ibitaro bya Remera Rukoma n’ibigo Nderabuzima byibutse abiciwe mu Bitaro, bagaya Muganga wabavuraga nyuma akabagambanira.
Abaforomokazi n’abaforomo bibutse bagenzi babo

Muri uyu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera Rukoma Nkurunziza Jean de Dieu avuga ko biteye agahinda kubona uwagombaga gutanga ubuzima ariwe wongeye guhindukira agatanga abo yari ashinzwe kuvura.

Nkurunziza avuga ko  uyu Muganga yicishije Abaganga bagenzi be,  abaforomo, abaforomokazi, abarwayi, n’abarwaza.

Yagize ati ”Dufite amahirwe yo kuba Ubuyobozi buhari bubanisha abanyarwanda mu mahoro.”

Yasabye abaturage gukomereza muri uwo mujyo bakibuka biyubaka, anashimira Ingabo zahoze ari iza APR Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Asaba ko indangagaciro z’umuco Nyarwanda batojwe n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame bakomeza kuzizirikana.

Niyomwungeri Richard, watanze ubuhamya bw’uko yarokotse, avuga ko  yageze ku bitaro bya Remera Rukoma yavunitse ukuguru Muganga w’Umurundi wari Umuyobozi w’Ibitaro bya Remera Rukoma, atungira agatoki Interahamwe n’abasirikare abereka aho arwariye.

Ati ”Baje kuntwara mbabonye nihisha mu bwiherero gusa umurwaza bari kumwe baramwica.”

Imana yaramfashije haza abantu  bangeza iKabgayi niho naje kurokokera Inkotanyi zihageze.

- Advertisement -

Umuyobozi w’Ibitaro bya Remera Rukoma Dr Jaribu Thèogene yavuze ko ikibabaje kugeza ubu nuko uwo Dr Bigirimana Nicolas yamaze kwicisha abakozi b’Ibitaro asubira iwabo iBurundi asize yoretse imbaga y’abatutsi yari ashinzwe kwitaho.

Ati ”Inyigisho duha abaganga nizo guha ubuzima abarwayi no gutanga serivisi nziza kandi inoze.”

Umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, wabanjirijwe no kunamira abatutsi bazize Jenoside, abitabiriiye uwo muhango,  banabatura  indabo nziza.
Dr Jaribu Thèogene na Gitifu Nkurunziza Jean de Dieu bunamiye abatutsi bazize Jenoside.
Imiryango yaburiye ababo mu Bitaro yabunamiye
Abayobozi b’amadini n’amatorero bitabiriye umuhango wo kwibuka
Niyomwungeri Richard watanze ubuhamya, avuga ko bamugambaniye Imana igakinga ukuboko akarokoka
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Kamonyi