Polisi ikorera mu Karere ka Karongi, kuwa Gatandatu tarariki ya 14 Gicurasi, yafashe abantu 11 bacukuraga amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu Mudugudu wa Karambo, Akagali ka Gitega, Umurenge wa Rugabano.
Bose bafatiwe mu cyuho barimo gucukura amabuye mu mugezi bakoresha ibikoresho bya gakondo.
Umuvuguzi wa Police mu Ntara y’Iburengerazuba Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere karekezi yavuze ko uretse kuba bacukura amabuye mu buryo butemewe usanga ibikorwa byabo bigira n’ingaruka ku bidukikije.
Yagize ati” Polisi yahawe amakuru ko hari itsinda ry’abantu bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bitemewe mu mugezi wa Rukopfu, aho bavuga ko haboneka amabuye yo mu bwoko bwa Wolfram. Ku wa Gatandatu nibwo Polisi yakoze ibikorwa byo gufata abo bantu, hafatwa 11 basanganywe ibikoresho gakondo bifashishaga bacukura.”
Yongeyeho ko aho hantu bayacukuraga bangije ubutaka bw’abaturage bwegereye uwo mugezi banatuma ubutaka butwarwa n’isuri.
SP Karekezi yihanangirije abantu bose bishora mu bikorwa byo gucukura amabuye y’agaciro bitemewe abasaba kubireka kuko ibi bikorwa byangiza ibidukikije ndetse rimwe na rimwe hakaba hari n’abo bivutsa ubuzima.
Abafashwe bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), rukorera kuri Sitasiyo ya Rubengera ngo hakurikizwe amategeko.
Ingingo ya 54 yo mu itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri Ingingo ya 54 ivuga ko Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya,ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.
IVOMO:RNP
- Advertisement -
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW