Kigali: Kwiga imyuga ni urufunguzo rw’iterambere ku rubyiruko

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Urubyiruko ruvuga ko rurajwe ishinga no kwiteza imbere binyuze mu myuga

Urubyiruko rwo mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Karama mu Kagari ka Nyabugogo mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, ruvuga ko kwigishwa umwuga ari kimwe mu rufunguzo rwo kuva mu bwigunge no kwiteza imbere.

Urubyiruko ruvuga ko rurajwe ishinga no kwiteza imbere binyuze mu myuga

Kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Gicurasi 2022 hatangijwe umushinga ugamije kuzamura ubumenyi mu rubyiruko rutuye mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Karama, bigamije kubafasha kugana ku iterambere no gukirigita ifaranga.

Uru rubyiruko rwo mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Karama rwatangiye kwigishwa Ubudozi, ikoranabuhanga n’ubuhinzi bwo mu Mujyi, rwiganjemo abugarijwe n’ikibazo cy’ubushomeri, abataye ishuri, abakoreshaga ibiyobyabwenge n’abakobwa batewe inda imburagihe.

Urubyiruko 50 ruzigishwa ubuhinzi bwo mu Mujyi burimo guhinga ibihumyo, imboga n’imbuto, umusaruro uvuyemo bazahuzwa n’amasoko na Hoteli zitandukanye.

Ni mu gihe abagera kuri 30 bari kwigishwa ubudozi naho 20 bari kwiga ikoranabuhanga kugira ngo bazajye bamurika ibyo bagenzi babo bakora mu rwego rwo kubashakira amasoko hirya no hino.

Niyonkuru Chantal ni urubyiruko rwo mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Karama ari kwiga Ubudozi, asanga bizamufasha kurera umwana kuko yabyariye mu rugo.

Ati “Bizamfasha gutecyerereza umwana wanjye nimba ageze n’igihe cyo kujya ku ishuri, abone uko azajyayo ntiriwe njya gushaka ubundi bufasha ahandi byamviramo no kugwa mu bishuko.”

Niyonkuru Chantal avuga ko ubudozi buzamufasha kurera umwana we no kwiteza imbere

Uwitwa Ahishakiye Nyanzira nawe avuga ko kwiga umwuga ari urufunguzo rw’iterambere kandi iyo biga bibafasha kutigunga.

Yagize ati “Bizadukura mu bwigunge kandi tukabasha kubona ibintu dukora mu gihe ntacyo twakoraga. Iyo nta kazi n’icyizere cy’ejo hazaza ntacyo.”

- Advertisement -

Mutsinzi Ramadhan wiga ikoranabunga avuga ko yifuza gukoresha ikoranabuhanga mu kumenyekanisha ibikorwa bya bagenzi be bari mu budozi n’ubuhinzi bwo mu Mujyi kugira ngo babashe kubona isoko ryagutse.

Ati “Turagira ngo tubafashe ibintu bakora tujye tubicisha hano muri mudasobwa tubibagurishirize binyuze mu ikoranabuhanga, bitewe n’ubushake mfite bizamfasha cyane.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigali, Ntirushwa Christophe avuga ko uyu mushinga mu gihe cy’umwaka uzamara uzasiga uru rubyiruko rushobora kwihangira umurimo ukababyarira umusaruro.

Ati “Ubundi amahirwe urayasanga ntagusanga, hano bagize impurirane ebyiri amahirwe yarabasanze, ndashaka ko aba twatangiriyeho babyaza umusaruro aya mahirwe, uko bazitwara, inyungu bazakuramo bizaduha icyizere ko icyiciro cya kabiri kizatanga umusaruro kurushaho.”

Rwabwera K James Umuyobozi mukuru w’umuryango utari uwa Leta witwa FESY [Friends Effort to Support Youth] avuga ko bafite inshingano zo kuzamura urubyiruko mu kurufasha mu kwikura mu bucyene no kwihangira imirimo.

Avuga ko bateguye uyu mushinga kugira ngo urubyiruko rwo mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Karama babashe kugira ubumenyi bujyanye n’isoko banihangira imirimo bategura ejo heza.

Ati “Nyuma yo kugira ubumenyi turabafasha no kugera ku isoko , ntabwo twifuza gufata abangaba gusa tuzafata n’abandi.”

Umuyobozi Mukuru ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyarugenge, Murebwayire Betty yavuze ko Akarere kishimiye  gahunda ya FESY yo gufasha urubyiruko kwihangira imirimo ngo ruve mu kibazo cy’ubushomeri gihangayikishije igihugu.

Ati “Tubizeza ko twiteguye ubufatanye kuko muje kudufasha gucyemura ikibazo cy’ubushomeri, murabona ko banyotewe no kubona ubumenyi bugamije kwiteza imbere.”

Yakomeje agira ati “Aya mahirwe ntimuyapfushe ubusa kandi aza rimwe iyo aje urayafata ukayakomeza mu biganza.”

Murebwayire yasabye Urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge no kutishora mu bikorwa by’ubusambanyi n’indi mico mibi yakwangiza ejo heza habo.

Uyu Mudugudu wa Karama watashywe muri Nyakanga 2019, utuyemo imiryango 240 ifite abaturage barenga 1270 biganjemo abahoze batuje mu manegeka n’ahandi hantu hashoboraga gushyira ubuzima bwabo mu kaga mu Mujyi wa Kigali.

Umudugudu w’Icyitegererezo wa Karama ufite ibikorwaremezo bifasha abawutujwemo mu buzima bwa buri munsi. Muri byo harimo ishuri ryisumbuye, Urugo Mbonezamikurire rw’Abana bato (ECD), imihanda irimo amapave, amashanyarazi, amazi.

Ubwo hafungurwaga ku mugaragaro ahazatangirwa amasomo y’ubudozi n’ikoranabuhanga mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Karama
Icyumba cyigishirizwamo ikoranabuhanga
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigali, Ntirushwa Christophe
Rwabwera K James Umuyobozi mukuru w’umuryango utari uwa Leta witwa FESY [Friends Effort to Support Youth]
Umuyobozi Mukuru ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyarugenge, Murebwayire Betty yasabye urubyiruko kudatera inyoni amahirwe bahawe

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW