Kiyovu iranyomoza amakuru y’itabwa muri yombi ry’umutoza Haringingo

Ubuyobozi bw’ikipe ya Kiyovu Sports, buyobowe na Mvukiyehe Juvénal, burahakana ko umutoza mukuru w’iyi kipe, Haringingo Francis yaba yatawe muri yombi azira gufatanwa ruswa.

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwahakanye ko Haringingo yatawe muri yombi

Mu masaha y’umugoroba wo ku wa Gatatu tariki 11 Gicurasi, hakwirakwiye amakuru avuga ko umutoza mukuru wa Kiyovu Sports, Haringingo Francis yaba yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaga, RIB, kubera gufatirwa mu cyuho ari kwakira ruswa.

Abakwirakwije aya makuru, bavugaga ko ikipe ya APR FC ishobora kuba ari yo yaba yahaye uyu mutoza amafaranga angana na miliyoni 6 Frw, cyane ko izi kipe zombi zifitanye umukino wa shampiyona wo kwishyura uteganyijwe ku wa Gatandatu tariki 14 uku kwezi.

Aganira na UMUSEKE, Perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvénal yahakanye aya makuru ndetse ahamya ko ubwo aya makuru yavugwaga aba bombi bari kumwe kandi bakomeje gutegura neza umukino ubaraje inshinga.

Ati “Ni ibinyoma nta kibazo gihari. N’ubu dutandukanye atashye. Turi gutegura neza umukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona. Twabonye bavuga ngo APR yamuhaye miliyoni 6 Frw barazimufatana, kandi twari kumwe.”

Bamwe mu bakurikiranira hafi izi kipe zombi, bahamya ko ibi byatangiye kuvugwa ari ugushaka gutera ibuye mu gihuru ngo barebe ikivamo ariko abakunzi ba Kiyovu batiteguye kurangazwa n’ibivugwa.

Mu gihe havugwa ibi, ikipe ya APR FC iri ku mwanya wa Mbere n’amanota 60, mu gihe Kiyovu Sports ya Kabiri ifite amanota 57.

Kiyovu Sports ikomeje urugamba rwo gushaka igikombe cya shampiyona

UMUSEKE.RW