Man Martin agiye kwiga Master’s muri University of Virginia

Umuhanzi Maniraruta Martin wigaruriye imitima y’Abanyarwanda nka Man Martin ari mu kamwenyu nyuma yo kubona amahirwe yo kujya kwiga  Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza “Master’s”.

Man Martin avuga ko atewe ishema na buruse yahawe

Muri Nyakanga 2017 Mani Martin nibwo yahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu ishami ry’itangazamakuru, muri Mount Kenya University.

Kuri iyi nshuro, Man Martin  agiye kwiga muri University of Virginia mu ishami ryayo rya ‘Contemplation Center’, ryigisha ubumenyamuntu n’uburyo bwo gukoresha impano nk’abantu ku giti cyabo bigiramo mu kuzana impinduka mu muryango mugari ugizwe n’abafite imyemerere, imyumvire n’imyizerere itandukanye.

Uyu muhanzi agiye kujya kwiga muri University of Virginia kuri buruse izwi nka “The Dalai Lama Fellowship” itangwa n’iriya Kaminuza.

Iyi buruse itangwa ku bufatanya na Dalai Lama, Umuyobozi Mukuru w’idini y’abatuye muri Tibet mu Bushinwa.

Mani Martin ni umunyarwanda wa gatatu ubonye iyi buruse nyuma ya Ifashabayo Sylvain Dejoie[umugabo w’umuhanzikazi Karasira Clarisse] wanamufashije ku kumenya ibijyanye na yo no kuyisaba.

Aziga umwaka umwe, akazatangira kwiga muri Nyakanga uyu mwaka aho icyiciro cya mbere cy’amasomo aziga muri iyi kaminuza, azacyiga yifashishije internet mu gihe icya kabiri azacyiga imbona nkubone.

Delai Lama Fellowship ku rubuga rwa Twitter yatangaje ko muri uyu mwaka iyi buruse yahawe abantu 22 bakomoka mu bihugu 17.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW 

- Advertisement -