Mico The Best ‘yakuyeho agahu’ asohora indirimbo yuje amagambo y’izongamubiri- VIDEO

Umuhanzi nyarwanda Mico The Best wari umaze iminsi asohora indirimbo ziganisha mu rukundo rwo mu mashuka benshi bita ibishegu, kuri iyi nshuro yakuyeho agahu nk’uko bivugwa n’abanyarwanda maze akora indirimbo yuje amagambo nyamamaza busambanyi.

Mu masaha macye iyi ndirimbo imaze isohotse iri kuvugisha benshi

Mu minsi ishize nibwo Mico The Best abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yavuze ko agiye gusohora indirimbo yitwa ’Indembo.’

Ubwo yatangaza ko iyi ndirimbo igiye gusohoka, abantu ku mbuga nkoranyambaga bahise bavuga ko ‘kabaye’, Mico The Best agiye gusohora “Igishegu karahabutaka” kiri hejuru y’izo amaze ibihe asohora.

Benshi bagiye bayisobanura uko bashaka bitewe n’uburyo bari bamenyereye uyu muhanzi yandikamo indirimbo ze, hari bamwe bavuze ko iyi ndirimbo bitewe n’ifoto iyamamaza iri muzizakangura abashinzwe umuco guhagurukira indirimbo zuje amagambo y’urukozasoni akururira urubyiruko mu busambanyi.

Uyu munsi ku wa Gatandatu, uyu muhanzi akaba yashyize hanze iyi ndirimbo yitwa “Indembo” bishatse kuvuga inkoni ikoreshwa n’abashinzwe umutekano , akaba igaruka ku buryo yumijwe n’umukobwa ukina n’indembo ku rwego rwo hejuru.

Muri iyi ndirimbo mu buryo buzimije, uyu muhanzi atangazwa n’uburyo uyu mukobwa (aririmba) yitwara mu gikorwa cyo mu buriri akanyonga ashize amanga atanyweye inzoga.

Hari aho agira ati “Kuva uwo munsi wampaye Gumino, aba contre succes ngo wampaye karye ukumve,.. ufite magie,..ni magie uzunguza innyo, ukora yoga sinyoka ukuntu unyonga utanyweye amayoga . ..”

Akomeza avuga ko yakuze azi ko abana batinya inkoni ariko uyu mukobwa aba aririmba yumijwe n’uburyo akina n’indembo.

Ati “Nakuze nzi ko abana batinya inkoni nyuma ndumirwa mbonye ukuntu ukina n’indembo.”

- Advertisement -

Mico The Best aherutse gutangaza ko ari mu myiteguro yo gushyira hanze album ya gatatu, izaba ari n’iya mbere akoreye muri Kikac Music, aho ifite umwihariko w’uko izitirirwa umwana we, ’Stone’.

Iyi album nshya ya Mico The Best izaba igizwe n’indirimbo 10 zabanjirijwe n’iyi yitwa ‘Indembo’ yasohotse kuri uyu wa 28 Gicurasi 2022.

Reba amashusho y’indirimbo Indembo ya Mico The Best

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW