Mu mezi ane abantu 107 bamaze kwicwa n’ibiza 219 barakomereka-MINEMA

Mu mezi ane ya mbere y’umwaka wa 2022, abantu 107 bishwe n’ibiza abandi 219 barakomereka nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’ibikorwa by’Ubutabazi.  

MINEMA isaba abaturage kuzirika ibisenge hagamijwe kwirinda ko habaho ko inzu zatwarwa n’umuyaga

Raporo ya MINEMA iva ku itariki ya 1 Mutarama kugera 28 Mata 2022 yahawe UMUSEKE,igaragaza ko mu Turere dutandukanye tugize igihugu, abantu 107 bapfuye kubera Ibiza, 219 bakomeretse,inzu 2654 zasenyutse,hegitare z’ubutaka 1359.81 zatwawe,inka 33 zapfuye, andi matungo atandukanye 49 yapfuye,ibyumba by’ishuri 241 ,ikigo nderabuzima kimwe  ,imihanda 50 ,insengero 10,ibiraro 48,ibiro  by’inzego z’ubuyobozi 16 ,ivomo rimwe(1),iminara 44 ,amasoko 2 , ndetse n’uruganda rumwe byangiritse.

Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi igaragaza ko inkuba ari yo yatwaye ubuzima bw’abantu benshi kuko ari 31 bose.

Ni mu gihe abantu bishwe n’inkangu ari 18, abapfiriye mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ni 29,umwuzure 17,abagwiriwe n’inzu 4,imvura nyinshi ni 8 naho abishwe n’umuyaga mwishi ni 2.

MINEMA muri raporo yayo igaragaza ko Akarere kagizweho ingaruka cyane n’ibiza ari aka Nyamasheke gafite abantu 10 bapfuye n’abandi 8 bakomeretse kubera Ibiza bitandukanye.

Mu butumwa bwayo isaba abantu gukomeza gukaza ingamba zihangana n’ibiza kandi igasaba uruhare rwa buri umwe mu kubikumira.

Yagize iti “Uruhare rwa buri wese rurakenewe mu gukumira mbere y’uko Ibiza biba ndetse no guhangana n’ingaruka za byo bimaze kuba.Umuturage asabwa gufata ingamba kuko ni we w’ibanze muri uru rugamba rwo gukumira Ibiza.”

MINEMA yasabye kandi abaturage kurangwa n’umuco wo gutabarana mu gihe hari uhuye n’ibiza.

Bibukijwe kandi kuzirika ibisenge by’inzu  bigakomera ku nkuta hakoreshejwe impurumpuru n’imikwege kandi bagafata amazi y’imvura ava ku nzu hashyirwaho imireko,ibigega n’ubundi buryo kugira ngo ayo mazi y’imvura akoreshwe ibindi.

- Advertisement -

 

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW