Abacukuzi b’amabuye y’agaciro bifatanyije n’inzego z’ibanze mu muganda wo gufata isuri yangiza ubutaka bw’aho bakorera.
Abacukuzi bo muri Kampani 2 zo mu Karere ka Muhanga na Kamonyi, bavuga ko bagiye kuzajya bakora umuganda ngarukakwezi mu gace bakoreramo kuko isuri itembana ubutaka ikabujyana mu mugezi wa Nyabarongo.
Mukamuneza Diane umukozi ushinzwe kubungabunga ibidukikije muri Koperative COMAR, avuga ko ubusanzwe bakoreraga umuganda aho bakorera, akavuga ko bazajya bafatanya n’abandi baturage gucukura imiringoti yo gufata amazi ava ku misozi kugira ngo isuri idatwara ubutaka.
Ati ”Guhera uyu munsi, twiyemeje ko tuzajya dukora umuganda kuri iyi misozi ihanamye dukumira isuri itwara ubutaka.”
Perezida wa Koperative COMAR Kayitare Joseph yavuze ko hari imirwanyasuri yasibye bifuza kubanza gusibura, akavuga ko Abacukuzi ubwabo aribo babyifuje bamaze kubona ingaruka iki kibazo cy’isuri kimaze guteza.
Ati ”Twandikiye Ubuyobozi bw’Akarere tubusaba kuza kwifatanya natwe mu muganda kandi iki gikorwa kizakomeza.”
Afazariya Delphine wa Koperative IMC mu Karere ka Kamonyi, yabwiye UMUSEKE ko bihuje na bagenzi babo bo mu Karere ka Muhanga, kugira ngo umuganda bakora utange umusaruro mwiza.
Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Muhanga Bizimana Eric wifatanyije n’abacukuzi mu muganda, avuga ko iki gikorwa cy’umuganda bacyakiriye neza, kuko kije gusubiza no gushyira mu bikorwa inama abayobozi bakuru b’igihugu bakunze kubagira zo gufata neza ubutaka bwiroha muri Nyabarongo.
Ati ”Imirenge 11 kuri 12 yo muri aka Karere, ikorerwamo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kandi hose ni ku misozi ihanamye.”