Muhanga: Amakimbirane mu miryango yagaragajwe nk’intandaro y’uburezi bucagase

Ubwo hizihizwaga icyumweru cyahariwe uburezi Gatolika, abigisha muri ayo mashuri bavuga ko amakimbirane yo mu ngo, agira ingaruka zikomeye ku mitsindire y’umwana.
Ababyeyi bibukijwe ko guha abana uburere bwiza bibareba
Ibigo by’amashuri Gatolika  birenga 200 bafite muri utwo Turere, ababyigishamo bavuga ko mu bigo by’amashuri 10 biza ku myanya ya mbere ku rwego rw’igihugu, haba harimo ibigo 2 cyangwa 3 bya Kiliziya Gatolika  muri utwo Turere 4.
Gusa bakavuga ko mu isuzuma bakoze, basanze amakimbirane, intonganya n’ubutane hagati y’abashakanye bigira ingaruka ku mitsindire y’abana mu mashuri.
Umuyobozi Ushinzwe uburezi mu mashuri Gatolika muri Diyosezi ya Kabgayi Habimana Germain avuga ko hari ibibazo basangiye n’abandi barezi birimo kuba hari bamwe mu babyeyi badohotse ku nshingano zo gutanga uburere bwiza ku bana byatumye hari bamwe bataye ishuri.
Yagize ati ”Twashatse kugaruka ku Muryango tuwibutsa kugira uruhare mu burere bw’abana aho kubuharira abarezi gusa.”
Mpanoyimana Christian wiga mu mwaka wa 5 ku rwunge rw’amashuri rwa Nyarusange, yabwiye ababyeyi ko bavugwaho ayo makimbirane ko batagomba kugira icyo babaza abana kuko nta mutuzo bagira mu gihe cyose babona imirwano ariyo ifata umwanya wa mbere mu rugo.
Yagize ati ”Ndibariza ababyeyi ese iyo mutubwira ko muri karahanyuze ko mwigeze gukundana uyu munsi tukabona murwana mutekereza ko hari umusaruro twatanga ku ishuri.”

Umuyobozi w’Ishuri ryisumbuye (Ecole des  Sciences Byimana)  Frère Karerangabo Crescent avuga ko bashyizeho umukozi ushinzwe gutega amatwi no gukurikirana abana bafite ibibazo mu miryango yabo akabumva.

Ati ”Guha abana umwanya ugatega amatwi buri wese nibyo bituma abana bakwiyumvamo, umutimanama niwo dushyira imbere ubumenyi n’ibindi biza bikurikira.
Karerangabo avuga ko iyo umaze kugera kuri ibyo, ibindi byose usaba umwana, arabikora kandi agatsinda amasomo neza.
- Advertisement -
Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga Mugabo Gilbert,  avuga ko Kiliziya Gatolika ari umufatanyabikorwa wa Leta ukomeye mu burezi.
Mugabo yavuze ko nubwo bimeze bityo, uburezi butagerwaho hakiri imwe mu miryango ibana mu makimbirane.
Ati ”Uyu ni umwanya wo gukebura bamwe mu babyeyi batubahiriza  inshingano zabo.”
Uyu Muyobozi yabwiye abari aho ko bidindiza ireme ry’Uburezi, kuko hari n’abasiga abana babyara bakagenda abo basize bakandagara.
Muri uyu muhango wo kwizihiza icyumweru cyahariwe uburezi Gatolika, bamwe mu banyeshuri bahembewe kuba barakoze Inkuru ngufi, Inkuru  ishushanyije, imivugo, indirimbo. n’ikinamico.
Ababyeyi babwiwe ko amakimbirane agira ingaruka zikomeye ku mitsindire y’abana
Umuyobozi w’ishuri ry’ubumenyi rya Byimana Karerangabo Crescent
Umuyobozi ushinzwe uburezi Gatolika muri Diyosezi ya Kabgayi Habimana Germain
Inzego zitandukanye z’Ubuyobozi zitabiriye icyumweru cyahariwe uburezi Gatolika
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Muhanga