Muhanga: Ingo ibihumbi 20 zigiye guhabwa umuriro w’amashanyarazi

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, buvuga ko bugiye guha umuriro w’amashanyarazi Ingo zigera ku bihumbi 20.umubare munini w’abazawuhabwa ukaba ari uwo mu bice bya Ndiza.
Aba baturage bavuga ko aho inkingi n’insinga zitwara umuriro w’amashanyarazi zica ari mu masambu yabo
Hakuzimana Silas wo mu Mudugudu wa Kondo avuga ko bigeze gukusanya amafaranga ngo bahabwe umuriro w’amashanyarazi birangira bayabasubijwe.
Ati “Twishyize hamwe turi abantu benshi dutanga amafaranga REG yanga kuyafata kandi iyi nama twari twayigiriwe n’ubuyobozi bwacyuye igihe.”

Uyu muturage yabwiye UMUSEKE ko aho inkingi n’insinga zitwara umuriro w’amashanyarazi zica ari mu masambu yabo, kandi bajya kiwuhanyuza ntibigeze bahabwa ingurane z’imitungo yabo wangije, na nubu ababishinzwe bakaba bakomeje gutema ibirebire muri byo kugira ngo bidakora ku nsinga.
Usibye abatuye muri uyu Mudugudu wa Kondo, bifuza guhabwa amashanyarazi, n’abatuye mu Mudugudu w’icyitegererezo wa HOREZO, bavuga ko umuriro ukoreshwa n’imirasire y’izuba wapfuye, bakaba bari mu kizima.
Musabyimana Anthonia ati ‘‘Abajura bitwikira umwijima bakatwambura telefoni, n’ibindi bikoresho byo mu rugo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko hari  umushinga uteganya guha umuriro w’amashanyarazi Ingo zigera ku bihumbi 20.

Kayitare yavuze ko umubare munini w’abazawuhabwa uherereye mu bice bya Ndiza kuko ariho hari abaturage benshi batawufite.

Yagize ati ”Ku bufatanye bw’Akarere ka Muhanga na Sosiyete y’uRwanda ishinzwe ingufu (REG)  isoko ryarangije gutangwa.”
Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko nta baturage bemerewe gukusanya amafaranga ngo bahabwe umuriro kuko bakoreshaga ibikoresho bidakomeye bigasaba ko REG yongera kuhakora indi miyoboro.
- Advertisement -
Ati ”Mu bazahabwa umuriro w’amashanyarazi n’abo muri uyu Mudugudu bazaba barimo.”
Kayitare yijeje abatuye mu Mudugudu wa HOREZO ko agiye gukurikirana ikibazo cyabo, bagafashwa kubona umuriro.
Mu Mirenge 12 igize Akarere ka Muhanga, Umurenge wa Rongi wonyine niwo udafite umuriro w’amashanyarazi kugeza ubu.
Ingo zimaze guhabwa amashanyarazi mu Karere ni 53% by’ingo zituye mu Karere.
Hakuzimana Silas avuga ko bigeze gukusanya amafaranga ngo bahabwe umuriro birangira batawubonye
Abatuye mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Horezo bavuga ko umuriro ukoreshwa n’imirasire y’izuba bahawe wapfuye
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Muhanga