Uyu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, wakozwe n’ibigo 12 bya Kiliziya Gatolika iKabgayi.
Urubyiruko nirwo rwatanze ikiganiro kirebana n’amateka y’uRwanda, kuva mbere y’ubukoloni, mu gihe na nyuma yabwo.
Rwavuze amateka mabi avangura abanyarwanda yakozwe na bamwe mu bategetsi ba Repubulika ya 1, yagiye ahererekanywa kugeza kuri Repubulika ya 2 yaje no kugera kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bavuga ko bakura mu bitabo basoma kuruta uko bayiga nk’isomo mu mashuri.
Mbabazi Kabare Marie Rose wiga mu mwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye mu rwunge rw’amashuri rwitiriwe Mutagatifu Yozefu, avuga ko ari byiza ko urubyiruko rumenya byimbitse amateka yaranze uRwanda kuva mu myaka yashize, kugeza ubu.
Mbabazi avuga ko hari bamwe muri bagenzi be babisoma ku mbuga nkoranyambaga, z’abahakana bakanapfobya Jenoside bakabifata nk’ukuri, akavuga ko isomo ry’amateka y’uRwanda rihawe umwanya ungana n’uhabwa andi masomo biga byarushaho kumvikana.
Ati ”Hari ababisoma kuri internet bakabimira bunguri, isomo ry’amateka rihabwe amasaha ahagije.”
Uyu munyeshuri yavuze ko abenshi mu rubyiruko bafite inyota yo kumenya ayo mateka, kugira ngo bazajye babyigisha barumuna babo babyiruka, kuko ubumenyi bafite kuri ayo mateka babuvoma mu bitabo bitandukanye.
Ubavuna Honoré wiga mu ishami ry’Ubugenge, ubutabire, n’ibinyabuzima(PCB) avuga ko hari n’abayabwirwa nabi n’ababyeyi babo, bifitemo Ingengabitekerezo ya Jenoside bakayavuga bayagoreka.
Ati ”Uko twiga andi masomo ni nako twagombye kwiga isomo ry’amateka y’uRwanda kandi rikiharira amasaha ahagije kuko ayo twiga bayavuga bihitira ntibayatindaho.”
- Advertisement -
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline, yashimye uko Kwibuka byateguwe uyu munsi, kuko ibyo abakuru bari basanzwe bigisha muri uyu muhango, byahariwe urubyiruko.
Yavuze ko ubumenyi bifuza ko bagira bukwiriye kuva ku babyeyi, abarezi n’abayobozi mu nzego zitandukanye.
Yagize ati ”Tuzakomeza gukurikirana mu mashuri iri somo barihabwe bahabwe amakuru ahagije.”
Gusa uyu Muyobozi avuga ko isomo ry’ibanze ku mateka y’uRwanda, barifite igikenewe kuko hari ibiganiro bya Ndi Umunyarwanda n’ibiganiro by’ubumwe n’ubwiyunge babihabwa.