Mukansanga uzasifura Igikombe cy’Isi muri Qatar yavuze akamuri ku mutima

Inkuru nziza ku Banyarwanda na Africa yaraye igiye hanze ubwo FIFA yatangazaga ko bwa mbere mu mateka igikombe cy’Isi cy’umupira w’amaguru mu bagabo, hazasifura abagore barimo Umunyarwandakazi, Mukansanga Salima Rhadia yavuze ko “yumvaga ko azafura igikombe cy’Isi cy’abagore gusa”.

Mme Salima Mukansanga ubwo yari yinjiye mu kibuga gukiza impaka hagati ya Guinea na n’Indwanyi za Zimbabwe (Warriors)

Aganira na BBC yagize ati “Byanshimishije cyane kuko ni icyizere FIFA yambonyemo, ikanakingirira ni iby’agaciro, ni ukuri ni iby’agaciro ntabwo nabitekerezaga ko byaba ariko ni uko babonye ko hari ubushobozi umuntu aba afite mu byo akora bakabona ko umugore, muri Africa no ku Isi hose ari umusifuzi na we ashoboye, kuko ni uguhatana kuba kuri hejuru byanshimishije kuko kugeza na n’ubu ndumva, ndumva bindenze sinabona n’ukuntu nabivuga.”

BBC yamubajije niba yaratekereje ko azasifura Igikombe cy’Isi cy’abagabo.

Ati “Oya! Urwego natekerejeho nanahoraga nifuza mu ndoto zange ni igikombe cy’Isi cy’abagore, ntabwo nigeze ntekereza igikombe cy’Isi cy’abagabo, ariko bigaragara ko umuntu adakwiye kurekera indoto ku kintu kimwe ahubwo yanatekereza n’ibindi birenze kuko uyu munsi byose birashoboka, byose ni impamo kandi byanabaye.”

Mukansanga Salima Rhadia, wo mu Rwanda, Yoshimi Yamashita ukomoka mu Buyapani na Stéohanie Frappart wo mu Bufaransa ni bo bagore bagenwe kuzasifura hagati mu mikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi.

FIFA yanagennye abagore bazafatanya n’abagabo gusifura ku mpande, ni Neuza wo muri Brazil, Karen Díaz wo muri Mexique na Kathryn Neabitt ukomora muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mukansanga aherutse gusifura imikino ya nyuma y’Igikombe cya Afurika yabereye muri Cameroun.

Uretse iyi mikino kandi, uyu Munyarwandakazi yagiye asifura andi marushanwa akomeye ku Mugabane wa Afurika ariko mu bagore.

Umugore umwe rukumbi mu kibuga hagati mu basifuzi ba CAN 2021, Mukansanga Salma ni muntu ki?

- Advertisement -

UMUSEKE.RW