Umugore umwe rukumbi mu kibuga hagati mu basifuzi ba CAN 2021, Mukansanga Salma ni muntu ki?

Burya ngo uwambaye ikirezi ntamenya ko cyera kuko wumvise izina Mukansanga Salma ushobora kumva ko risanzwe, gusa ibyo akora mu kibuga nk’umusifuzi bimwambika imidari, icyubahiro n’ibigwi ku ruhando mpuzamahanga muri ruhago nk’umusifuzi mpuzamahanga w’umugore w’Umunyarwandakazi. Umwana uzavuka azabwirwa ko hari umugore wa mbere wakoze amateka yo gusifura igikombe cya Afurika CAN cy’abagabo ari mu kibuga hagati.

Mukansanga Salma umusifuzikazi w’umunyarwanda udatinya gufata icyemezo mu kibuga hagati

Kuri iki Cyumweru, tariki 9 Mutarama 2021, muri Cameroon hatangiye igikombe cya Afurika mu bagabo kizakinwa kugeza ku wa 6 Mutarama, 2022. Amakipe 24 arishakamo uzegukana CAN 2021.

Muri iki gikombe impaka mu kibuga ziraba zicibwa n’abasifuzi 63, muri bo harimo Umunyarwandakazi Mukananga Salma Rhadia. Igitangaje ni we mugore rukumbi uri mu basifuzi 24 bazasifura mu kibuga hagati.

Gusa abandi bagore bari mu basifuzi ariko nta we ufite inshingano zo kujya mu kibuga hagati, ariko abagore nka Carine Atemzabon wo muri Cameroon na Fatiha Jermoumi ukomoka muri Macoc na bo ni bamwe mu basifuzi bo ku ruhande, naho Bouchra Karboubi araba ni umwe mu basifuzi bakoresha ikoranabuhanga ry’amashusho ‘VAR’.

Kuri uyu wa Mbere, tariki 10 Mutarama 2022, ku saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, amaso araba ahanzwe umukino wa Guinée ikina na Malawi, gusa benshi baraba bareba uburyo Umunyarwandakazi  Mukansanga Salma akiza impaka nk’umusifuzi wa kane ushobora kujya mu kibuga hagati bibaye ngombwa.

Mukansanga asanzwe ari umusifuzi w’umupira w’amaguru mu Rwanda, akaba asifura Shampiyona mu bagabo.

 

Mukansanga Salma ni muntu ki?

Uganiriye n’umwana utangiye kumenya icyatsi n’ururo ukamubaza icyo azaba amaze gukura, azakubwira byinshi harima “Nzaba umuganga, umwarimu, umushoferi, umukinnyi w’umupira n’indi myuga inyuranye.”

- Advertisement -

Mukansanga Salma na we yakuze akunda umupira w’amaguru ndetse anawukinaho, gusa ibi ntibyabujije ko yiga nk’abandi maze yiga ubuvuzi anabibonera impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza A0, aho yize ubuforomo (General Nursing).

Yavukiye mu cyahoze ari Cyangugu, ubu ni mu karere ka Rusizi, hari mu mwaka wa 1988 kuri ubu afite imyaka 34 y’amavuko.

Ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye mu Karere ka Musanze mu ishuri rya St Vincent de Paul, yakinaga umupira w’amaguru gusa ntiyabikoraga nk’uwabigize umwuga, urukundo rwa ruhago ni rwo rwatumye ashaka aho ahurira nayo.

Mukansanga yakuze akunda gukina Baskteball ariko nyuma yo kubura amahirwe yo kuyikina ubwo yari amaze gusoza amashuri yisumbuye, yagiye muri ruhago nabwo ntibyamukundira, ahitamo gukora ubusifuzi kuko yashakaga icyakomeza kumuhuza n’umukino w’amaguru akunda.

Mu mwaka wa 2007 ni Salma yatangiye gusifura, ariko ibica ntege byari byinshi hirimo no kuba hari abakoraga uyu mwuga bahisemo kuwureka kuko mu mahugurwa barimo bari abagore batunu mu bagabo 40, ibi byajyanaga nuko hari abamubwiraga ko babivuyemo kubera kubura icyo bakora. Ariko muri we yakomeje kureba imbere, gusa ngo muri we yumva ko hari ikintu azageraho.

Mukansanga Salma ni umuyoboke w’idini ya Islam, gusa ngo nta pfunwe ryo kwambara ikabutura cyangwa ngo abe yahisha umusatsi nk’uko bigenda ku bandi basifuzikazi biganjemo abo mu bihugu by’Abarabu.

Mu 2012, Abanyarwandakazi batanu barimo Mukansanga babaye abasifuzi mpuzamahanga ba FIFA. Gusa Mukansanga yatangiye afite inshingano z’umusifuzi wa kane, bimusaba gutegereza imyaka ibiri kugira ngo asifure hagati mu kibuga mu mukino Zambia yakinaga naTanzania mu 2014 mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika, aha yaje kwitwara neza maze bimufungurira amarembo ku ruhando mpuzamahanga.

Kuva ubwo atangira gusifura amarushanwa atandukanye arimo All Africa Games ya 2015 i Brazzaville na CECAFA y’abagore ya 2015 yabereye i Jinja muri Uganda.

Mukansanga Salma Rhadia umugore rukumbi mu basifuzi bo hagati muri CAN 2021

 

Mukansanga yasifuye amarushanwa akomeye mpuzamahanga

Uretse kuba ari mubasifuzi 24 bazasifura igikombe cya Afurika CAN 2021, ntabwo byamugwiririye kuko kwitwara neza yagiye agaragaza aho yanyuze bimuhesha gusifura amarushanwa akomeye.

Mukansanga Salma yagiriwe icyizere cyo kuba mu basifuzi bayoboye Igikombe cya Afurika cy’Abagore cyabereye muri Cameroun mu 2016.

Mu 2018 yasifuye mu Gikombe cy’Isi cy’Abangavu batarengeje imyaka 17 cyabereye muri Uruguay, mu mikino yasifuye harimo n’umukino wa ¼ wahuje u Budage na Canada.

Mu 2019, yasifuye Igikombe cy’Isi cy’Abagore cyabereye mu Bufaransa hagati ya tariki ya 7 Kamena n’iya 7 Nyakanga, ahava ajya mu Gikombe cya Afurika cy’Abagabo batarengeje imyaka 23 cyabereye mu Misiri mu Ugushyingo.

Mu mwaka ushize wa 2021, yanditse amateka yo kuba Umunyarwandakazi wa mbere wasifuye Imikino Olempike yabereye mu Buyapani, aho yahereye ku mukino wahuje Ubwami bw’u Bwongereza na Chili i Tokyo.

Mukansanga Salma aheruka kandi gutoranywa mu basifuzi umunani bo muri Afurika, bazatoranywamo abazasifura Igikombe cy’Isi cy’Abagore cya 2023 kizabera muri Nouvelle-Zélande.

Mu mpera za 2020, uyu musifuzi w’Umunyarwandakazi yatoranyijwe muri 20 babigize umwuga muri Afurika, bahawe amasezerano y’umwaka umwe na CAF.

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, yatangaje ko abo basifuzi 20 babigize umwuga barimo abagabo 18 n’abagore babiri, bazajya bagenerwa umushahara n’amahugurwa abafasha gukomeza kuba ku rwego rwiza.

Perezida wa CAF yamusanze mu rwambariro agiye kumushimira uburyo yitwaye mu kibuga

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW