Ubukerarugendo bw’u Rwanda bwinjije miliyoni 620$ mu 2023

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere mu Rwanda, RDB, rugaragaza ko mu mwaka ushize wa 2023 u Rwanda rwinjije agera kuri miliyoni 620 z’amadolari ya Amerika mu rwego rw’Ubukearugendo z’ingana n’izamuka rya 36% ugereranyije na Miliyoni 500 z’Amadorali ya Amerika uru rwego rwari rwinjije mu 2022.

RDB ivuga ko iri zamuka ryatewe n’uko mu mwaka wa 2023 u Rwanda rwasuwe na ba mukerarugendo basaga miliyoni imwe n’ibihumbi 400, ugereranyije na mbere y’icyorezo cya Covid -19 amafaranga rwinjizaga yarenzeho ku gipimo cya 24%.

Mu mezi atandatu ya mbere y’umwaka wa 2022 hinjiye miliyoni 11 z’amadolari mu gihe mu 2021 hiinjiye miliyoni esheshatu z’amadolari na miliyoni 5.9 z’amadolari mu 2020.

Mu gihe kandi mu 2019 mbere y’icyorezo cya Covid-19 pariki z’Igihugu zinjije miliyoni 21.9 z’amadolari.

Iyi raporo igaragaza ko mu mwaka wa 2023 igihugu cyakiriye inama n’ibindi bikorwa bijyanye na zo nk’imyidagaduro bigera ku 160 byitabiriwe n’abantu ibihumbi 65, byinjije miliyoni 95 z’amadolari ugereranije na miliyoni 62 z’amadolari zinjiye muri 2022.

Abantu basuye ingagi bangana na 2% by’abasuye u Rwanda muri rusange, aho amafaranga yo gusura pariki y’ibirunga ariyo yabaye menshi kuko yihariye hafi 30% by’amafaranga yose yinjiye avuye muri serivisi zirebana n’ubukerarugendo.

Ubu bwiyongere bwa ba mukerarugendo no gusura u Rwanda muri rusange binafite izindi nyungu ku bikorera bo hirya no hino mu gihugu kuko byatumye ubucuruzi bwabo burushaho kwaguka no gutera imbere.

Ni mu gihe kandi muri rusange urwego rw’ubukerarugendo rufatiye runini u Rwanda n’Abanyarwanda kuko nko muri 2019 rwinjije miliyoni zirenga 500 z’amadolari ya Amerika, zivuye kuri miliyoni 300 z’amadolari mu 2014 ,aho muri icyo gihe imirimo bwatanze yavuye ku bihumbi 89 igera ku 164.000.

MURERWA DIANE/UMUSEKE.RW

- Advertisement -