Musanze: Abaturage biyemeje guca umwanda no guhana bihanikiriye abatabyumva

Abaturage bo mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Kinigi bihaye intego yo kurandura umwanda burundu mu cyo bise “Igitondo cy’isuku” aho iyo babonye hari bagenzi babo batubahiriza iyi gahunda babasura bakabakorera isuku, nyuma bakabahanisha ibihano biremereye ubwabo.

Abaturage bo muri Kinigi ngo barashaka kubaka umuco w’isuku

Iyi gahunda y’igitondo cy’isuku iba buri wa Gatatu w’Icyumweru ikaba  igamije guca burundu umwanda wari ukigaragara muri bamwe, yaba mu ngo zabo, aho barara, ku mubiri, kutagira ubwiherero n’ibindi byagaragazaga umwanda ukabije wabagiragaho ingaruka zirimo, indwara ziterwa n’umwanda n’ibindi.

Bamwe muri aba baturage bavuga ko isuku biyemeje kuyigira umuco batarindiriye ko ubuyobozi bubibutsa kubikora, ndetse ngo iyo urugo rugira umwanda bajya kumukorera isuku bakamuca amande yaba atagira ubwiherero na bwo bakabumwubakira na bwo agahanwa, ku buryo ngo byatumye benshi bisubiraho bagacika ku mwanda.

Mukeshimana Beatrice wo mu Mudugudu wa Gasura akaba n’Umuyobozi wawo yagize ati “Twashyiriweho gahunda y’igitondo cy’isuku n’Umuyobozi w’Umurenge wacu, tubona ni inzira yo guca umwanda, dukora inama abaturage ubwacu twumvikana ko umugore udakubura iwe ngo yite ku isuku, abagore bagenzi be tujyayo tukabyikorera tukamumesera n’abana be, tugakubura tukamunenga ariko tukamuca Frw 1,500 y’umubyizi, kandi aho twabikoze hose byarahacitse n’abandi bibatera gukanguka isuku bayigira nk’umuco n’ugiye guhinga agenda asa neza.”

Niyonzima Edouard na we yemeza ko nk’abagabo bishyize hamwe bakinegura cyane ku bijyanye na bagenzi babo batagira ubwiherero, bakiyemeza kubwubaka aho ngo uwinangiye na bo bamusura bakabumwubakira ariko bakamuca amande ya Frw 3,000 kandi ngo byatanze umusaruro.

Yagize ati “Ubuyobozi bwacu buhora budutoza kugira isuku aho turi hose, muri iyi gahunda y’igitondo cy’isuku twiyemeje guca umwanda, ubu umugabo utagira ubwiherero iwe, turamutungura tukabumwubakira ariko tukamuca Frw 3,000 kuko tuba twamukoreye ibyo yagakoze, tuyanywamo umusururu tumwigisha, bityo n’abandi bakaboneraho bakabwubaka vuba. Byatanze umusaruro mwiza, kandi natwe abagabo twita ku isuku mu ngo zacu tukanabikangurira abandi.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinigi, Twagirimana Innocent, avuga ko iyi gahunda y’igitondo cy’isuku igamije guhindura Kinigi bifuza, yibutsa abaturage ko bagomba kugira isuku nk’ishingiro rya byose, bumva ko bireba buri wese, ndetse ko bazabigeraho ari uko bahurije imbaraga hamwe.

Yagize ati “Ntabwo twavuga ko nta mwanda uhari kuko hari aho ukigaragara, niyo mpamvu muri iyi gahunda y’igitondo cy’isuku iba buri wa Gatatu twiyemeje kugira isuku hose tugamije kubaka Kinigi twifuza, dusaba buri muturage kubigira ibye, ndetse tugashyira hamwe nibwo tuzabigeraho kandi barabyumva n’abatabyumva hari ibihano bahabwa ku buryo uwo babonaga mu isura y’umwana ahinduka akaba icyitegererezo ku isuku.”

- Advertisement -

Ni Kenshi mu mpanuro za Perezida Paul Kagame iyo yabaga ari i Musanze yakunze kunenga Intara y’Amajyaruguru by’umwihariko, Akarere ka Musanze ku kibazo cy’umwanda ukabije wakunze kuhagaragara, asaba abayobozi gukora ibishoboka byose mu kuwurwanya cyane ko ari Akarere k’ubukerarugendo, ariyo mpamvu hashyizwe imbaraga muri gahunda zitandukanye mu kurwanya umwanda.

UWIMANA Joselyne / i Musanze