Nakoze icyaha cyo kwakira indonke, nta rindi jambo mfite …ndatakambye  – Bamporiki

Uwari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Hon Bamporiki Edouard yanditse ubutumwa asaba imbabazi Perezida Paul Kagame n’Abanyarwanda bose.

Bamporiki yagaragaje guca bugufi asaba imbabazi

Ku wa Kane tariki 05 Gicurasi, 2022 Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, rwatangaje ko Bamporiki Edouard afungiye iwe mu rugo, mu gihe Itangazo rya Guverinoma ryo ryasohotse rivuga ko Perezida Paul Kagame mu bubasha ahabwa n’itegeko nshinga yamuhagaritse mu mirimo ye kubera ko hari ibyo agomba gusobanura akurikiranyweho.

Hon Bamporiki yanditse asaba imbabazi “Nyakubahwa Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame.

Ati “Narahemutse. Umutima wanze kumpa amahwemo. Bavandimwe, Nshuti zanjye, namwe abankurikira kuri uru rubuga, Nakoze icyaha cyo kwakira indonke. Nkaba ntafite irindi jambo navuga usibye Kubasaba mwese imbabazi. Ndatakambye.”

Hari ababona ko Bamporiki kuba yatinyutse akemera icyaha akanasaba imbabazi ari ubutwari, hakaba na bamwe bavuga ko “kuba ukekwaho icyaha ukandika kuri Twitter na byo birimo imbabazi.

NYARWAYA YAGO ati Njyewe ndakumva cyaneee kandi rwose gusaba imbabazi ni ubutwari, kandi ni ubwenge mu bundi…nanjye nkusabiyeee imbabazi rwose umubyeyi na we nzi neza ko ashyira mu gaciro bitari uyu munsi cyangwa ejo, ndumva niteguye kumva inkuru nziza y’imbabazi.”
Mukuluwazo ati No muli Bibiliya umwana w’ikirara yemeye amakosa maze umubyeyi arongera aramwakira amushyira mu bandi bana, nawe bakubabarire ujye mu bandi bana. Umubyeyi wese agirira impuhwe abana.”
Umutoni Ange ati N’Imana ikubabarire… Rwose ni Shitani yatumye UTANGA U Rwanda. Byatangiye uvanga imyemerere. Uri Intwari kuba ubashije kwigobotora Sekibi ukemera icyaha kandi ugasaba imbabazi!”
Kazungu wa Kirimvi ati Turacyagukunda Hon. Eduard!! Utarakosa nagutere ibuye, hagarara kigabo gusaba imbabazi na byo ni ubundi butwari, umubyeyi wacu P. Kagame azakumva arangwa n’impuhwe.”

UMUSEKE.RW