Ngaruko Kelly yabaye Miss Burundi 2022-AMAFOTO

Ngaruko Kelly yegukanye ikamba rya Miss Burndi 2022 asimbura  Livial Iteka wari umaze umwaka afite iri kamba.

Ngaruko Kelly yegukanye ikamba rya Miss Burundi 2002

Ni mu birori byabereye mu Kigobe i Bujumbura mu ijoro ryo kuri uyu wa 06 Gicurasi 2022.

Abakobwa bose uko ari 56 babanje kuramutsa abari bitabiriye ibirori mbere y’uko hatoranywa abahize abandi.

Akanama nkemurampaka kari kagizwe na Irvine Floréale Murame,Ange M. Muyubira, Roland Rugero na Cynthia Nduwayo.

Ngaruko Kelly ni umwuzukuru wa Ngendandumwe Pierre wabaye Minisitiri w’Intebe wa Mbere w’uBurundi ,niwe wahize abandi yegukana ikamba rya Miss Burundi 2022.

Miss Ngaruko Kelly apima ibilo 65 na Metero 1,65Cm akaba yaraminuje imibare n’inganda muri Kaminuza ya Milikini muri Kaminuza yo muri Leta Zunze Ubume z’Amerika.

Yiyamamaza yari afite umushinga wo guteza imbere ubucuruzi buciriritse.

Yahembwe imodoka yo mu bwoko bwa Ractis hamwe n’umushahara wa buri kwezi mu gihe kingana n’umwaka umwe ungana na Miliyoni 3,2 z’amafaranga y’u Burundi.

Nyampinga Ngaruko kandi azishyurirwa amafaranga y’ishuri mu gihe kingana n’umwaka.

- Advertisement -

Hari n’amafaranga angana na Miliyoni icumi y’amarundi azagabana n’ibisonga bye, aya yatanzwe na Angelina Ndayishimiye umufasha w’Umukuru w’igihugu cy’u Burundi.

Sezerano Arlène Antoine ni we wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Burundi (1ère Dauphine), Ishimwe Aimée Gloire aba igisonga cya kabiri (2ème Dauphine), naho Ndahiro Mégane aba Miss Popularity (wakunzwe na rubanda).

Igisonga cya mbere cya Miss Burundi agenewe miliyoni 2 z’amarundi hamwe no kumurihira amashuri mu mwaka umwe, igisonga cya kabiri miliyoni 1,5 no kumurihira amashuri, naho Miss Populaire (Popularity) agenewe miliyoni 1 y’amarundi no kumurihira amashuri umwaka umwe.

Abakobwa babanje kwiyereka akanama nkemurampaka n’abitabiriye ibirori
Miss Ngaruko yambikwa ikamba n’uwo yasimbuye
Abagze akanama nkemurampaka ka Miss Burundi 2022

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW