Nsabimana Aimable yafashije APR gusanga As Kigali ku mukino wa nyuma

Ikipe ya APR FC ibifashijwemo na Nshuti Innocent na myugariro Nsabimana Aimable, yatsinze Rayon Sports ibitego 2-1 iyisezerera muri 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro.

Rayon Sports na APR FC uba ari umukino uhagurutsa benshi

Ni umukino wabanje kuvugwamo byinshi birimo kwinubira ibiciro byo kwinjira byari byatumbagijwe na APR FC yari yakiriye umukino.

Ibindi byabanje kuvugwaho cyane kuri uyu mukino, ni uguhindagura abasifuzi ariko biza kurangira usifuwe na Twagirumukiza AbduKarim.

APR FC yari yakoze impinduka mu bakinnyi baherukaga gukina na Kiyovu Sports, kuko Manishimwe Djabel na Ishimwe Anicet, basimburwa na Kwitonda Alain Bacca na Nshuti Innocent.

Iyi kipe y’Ingabo yatangiye isatira cyane Rayon Sports, biza no kuyihira ibona igitego ku munota wa cumi gusa cyatsindishijwe umutwe na Nshuti Innocent ku ikosa ryari rihanwe na Ombolenga Fitina.

Nyuma yo kubona igitego, APR FC yakomeje kugora ubwugarizi bwa Rayon Sports biciye kuri Nshuti Innocent wari mwiza cyane kuri uyu mukino.

Rayon Sports itatangaga icyizere cy’ahashobora kuva igitego, yaje kubona penaliti ku munota wa 42 yakorewe Dindjeke washatse gukinisha umutwe maze Nsabimana Aimable ajyana ukuguru, umusifuzi wo ku ruhande, Bwiriza Nonati amanika igitambaro.

Muhire Kevin yahise yinjiza neza iyi penaliti, maze bizamurira icyizere Rayon Sports cyo gusezerera APR FC ariko icyizere cy’iyi kipe cyaje kuraza amasinde.

Igice cya Mbere cyarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1. Mu gice cya Kabiri, ikipe y’Ingabo yatangiranye impinduka ihita ikuramo Bizimana Yannick wasimbuwe na Mugunga Yves.

- Advertisement -

Byatumye APR FC yongera kubona imbaraga mu busatirizi bwa yo, ndetse bishyira igitutu kuri ba myugariro ba Rayon Sports barimo Ndizeye Samuel na bagenzi be.

Bidatinze, ku munota wa 47 gusa ikipe y’Ingabo yabonye igitego cya Kabiri cyatsinzwe na Nsabimana Aimable ku mupira watangiwe ku ruhande rw’ibumoso rwa Rayon Sports, maze Kwizera ashatse kuwufata, uyu myugariro aramutanga awushyira mu rushundura.

Iki gitego cya Kabiri, cyasobanuraga ko nibirangira gutyo bihesha APR FC itike yo kugera ku mukino wa nyuma ikahasanga AS Kigali FC yahageze isezereye Police FC.

Ikipe ya Rayon Sports ntabwo yacitse, yakomeje gushaka ikindi gitego ndetse inahusha ibitego byahushijwe na Ishimwe Kevin wacenze Niyomugabo Claude ariko umupira akawukubita igiti cy’izamu ryo hejuru.

APR FC yabonye ko ikomeje gusatirwa, ikuramo Kwitonda Alain na Nshuti Innocent wavuyemo acumbagira, basimburwa na Ishimwe Anicet na Rwabuhihi Placide.

Umukino warangiye ikipe ya APR FC yegukanye intsinzi ku bitego 2-1, maze umutoza mukuru wa yo, Umunya-Maroc, Adil Erradi Muhamed ahita ajya gushimira abafana, cyane ko yari yanabanje gukora ikimenyetso gisa nko kubasezereraho.

Umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro, biteganyijwe ko uzakinwa tariki 28 Gicurasi nta gihindutse.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

Rayon Sports XI: Kwizera Olivier, Niyigena Clèment, Samuel, Nizigiyimana Karim, Iranzi JC, Nishimwe Blaise, Mugisha François, Muhire Kevin, Mael Dinjek, Mussa Essenu, Rudasingwa Prince.

APR FC XI: Ishimwe Pierre, Buregeya Prince, Nsabimana Aimable, Niyomugabo Claude, Ombolenga Fitina, Mugisha Bonheur, Ruboneka Bosco, Kwitonda Alain, Mugisha Gilbert, Bizimana Yannick, Nshuti Innocent.

Ntabwo wari umunsi mwiza ku bakunzi ba Rayon Sports

Igitego cya Muhire Kevin nticyari igihagije

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW