Ntaganda Bernard aziyamamaza mu matora ya Perezida mu 2024

Ishyaka PS Imberakuri, uruhande rwa Me Ntaganda Bernard, rutemewe mu Rwanda, ryatangaje ko aziyamamaza mu matora y’umukuru w’Igihugu yo mu mwaka wa 2024.

Me Ntaganda Bernard yavuze ko azahatana mu matora ya Perezida muri 2024

Itangazo yashyize hanze, yatangaje ko ishyaka PS Imberakuri, avuga ko ahagarariye, ryamutanzeho umukandida mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe ko azaba mu myaka ibiri iri imbere, ubwo manda ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, izaba irangiye.

Muri iri tangazo avuga ko yiteze ko muri 2024, hazaba impinduka mu gihugu kandi ko yishyize mu maboko y’Imana.

Yagize ati “Umwaka wa 2024, uzabere Abanyarwanda bose bakunda amahoro, umwaka wo kwita ku gihe cyo kubaka u Rwanda, bitabaye ibyo igihe kizasenya u Rwanda ntacyo cyitayeho.

Kwita ku gihe cyo kubaka u Rwanda birasaba kwigomwa byose  no kureba byose, maze twese tugaharanira impinduka izatuma Abanyarwanda bahumeka umwuka wa demokarasi, bagasangira byose nk’uko Rugira abitegeka.”

Yakomeje ati “Banyarwanda, Banyarwandakazi, nshingiye ku kayihayiho kanjye no ku bunararibonye muri politiki, ngarutse ku mirimo itandukanye nakoreye u Rwanda, n’Abanyarwanda, nshingiye ku burere nahawe n’umuryango wanjye ndetse no ku bumenyi mfite butandukanye, ntangaje ku mugaragaro nta kuzuyaza ndetse nta mususu ko nziyamamaza mu matora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda azaba mu mwaka wa 2024. Ahasigaye nishyize mu maboko y’Imana n’Abanyarwanda.”

Me Ntaganda Bernard yabwiye UMUSEKE, ko icyamuteye kuziyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu ari uko yifuza ko demokarasi n’uburenganzira bwa muntu bitera imbere mu Rwanda.

Yagize ati “Icyemezo gishingiye kuba turi Abanyapolitiki, dufite ishyaka rya politiki kandi ishyaka rya Politiki ntabwo ari ishyirahamwe rihinga amateke, riba rigamije ubuvugizi, gufata rero icyo cyemezo, ni uko tuba twifuza ko ibintu bihinduka mu Rwanda, imiyoborere y’Igihugu. Kugira ngo rero ibintu bihinduke mu miyoborere y’Igihugu, ku buryo bwihuse, birumvikana kuba umuntu yajya mu miyoborere y’Igihugu, akajya mu mwanya w’Umukuru w’Igihugu, biroroha gushyira mu bikorwa gahunda za politiki aba afite.”

Ibindi avuga ko ishyaka rigomba guhindura ni ibinjyanye na Politiki y’ubukungu bw’Igihugu, demokarasi ndetse no guharanira uburenganzira bwa muntu.

- Advertisement -

Me Ntaganda avuga ko yamaze gushaka ibyangombwa bimwemerera kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.

Ishyaka PS Imberakuri, uruhande Me Ntagamda avuga ko ahagarariye, ryashinzwe tariki 17 Nyakanga, 2009 ryemezwa mu igazeti ya Leta ku ya 09 Ugushyingo muri uwo mwaka ariko nyuma ricikamo ibice, Leta yemera uruhande ruhagarariwe na Mme Christine Mukabunane.

Uruhande rwa Mukabunane ni rwo Leta yemera ndetse mu Matora aheruka y’Abadepite yabaye tariki 02-04 Nzeri, 2018 rwahataniye imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko, aho ishyaka ryari ryatanze abakandida 45 gusa nubwo ritagejeje ku majwi 5% asabwa n’amategeko ngo babone Abadepite, abakandinda babiri, Mme Christine Mukabunane na NIYORUREMA Jean Rene bagizwe Abadepite.

Bernard Ntaganda yamaze imyaka ine mu buroko aho yari akurikiranyweho ibyaha birimo kuvutsa igihugu umudendezo, guteza amacakubiri, gukorana n’abagamije guhungabanya umutekano w’igihugu ndetse n’ubufatanyacyaha mu myigaragambyo itemewe n’amategeko.

Yarangije igihano cye tariki ya 04 Kamena, 2014 ararekurwa ariko yakomeje kugaragara mu bikorwa bya politiki.

Ntaganda Bernard avuga ko azahatana mu matora ya Perezida ataha nta mususu
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW