Abaremewe ni abo mu Mirenge ya Mukama, Mimuri, Nyagatare na Rukomo.
Sentama John wo mu Murenge wa Nyagatare, ni umusaza w’imyaka 70, ni umwe mu bahawe inka. Yavuze ko kuba ahawe inka igiye kurushaho guteza imbere umuryango we.
Yagize ati “Ndabyishimiye cyane, nshimiye n’igihugu cyacu. Ubu ngiye koroherwa kuko guhahira abana byangoraga. Izampa amata, abana banjye izabatunga.”
Uyu musaza kandi avuga ko asanzwe ari umuhinzi bityo ko ifumbire azayikoresha mu gutuma imyaka ye imera neza.
Umuyobozi w’inama Njyanama y’Akarere ka Nyagatare, Kabagamba Wilson yavuze ko abahawe inka ari mu rwego rwo guteza imbere abaturage by’umwihariko abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Abaturage bahawe inka, ni ubufanye dufitanye n’Abikorera. Aho abikorera biyemeje ko buri mwaka bazajya baremera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Muri iyi gahunda y’Umujyanama ku baturage twifuza ko icyo gikorwa cyakorwa mu Mirenge hose, kugira ngo bano barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi babashe gufashwa na bo bagire ubuzima bwiza.”
Iki gikorwa kimaze imyaka ibiri gitangiye aho buri mwaka abantu 14 baturutse mu Mirenge bahabwa inka.
Icyumweru cy’Umujyanama kivuze iki ku muturage?
Kabagamba yavuze ko ibi byakozwe mu rwego rwo kumva Umuturage no gusubiza bimwe mu bibazo bagaragaje hagamijwe ko ajya ku isonga.
- Advertisement -
Yagize ati “Iki cyumweru twifuzamo ibintu bikuru bitatu, kimwe muri byo ni uko duhura n’abaturage. Murabizi ko inama njyanama ni urwego rushyirwaho n’abaturage, baba baheruka baradutoye, nyuma tukajya mu nshingano biba ari ngombwa ko tubegera, tugahura na bo, bakatubona, bakadutuma, turi ijwi ryabo. Icya kabiri turifuza gusura ibikorwa bikorwa n’Akarere.”
Yakomeje ati “Inama njyanama yemeza ingengo yImari, ibikorwa bitandukanye, tuba twifuza kureba icyo ingengo y’imari yakoze, tumenye ibikorwa byakozwe, ahari ibibazo, dutange inama ariko tunumve ibibazo by’abaturage.”
Avuga ku mikoranire hagati y’abaturage n’abajyanama yagize ati “Ntabwo twavuga ko yari ihagaze nabi kubera ko inama njyanama ihera ku Karere ariko ikagera no ku Kagari, ntabwo twavuga ko hari icyuho kinini ariko iyo dufashe inama Njyanama y’Akarere n’umuturage niho dukeneye ubusabane bunini buruta ubwo dusanzwe tubona, ku buryo wa mujyanama abasha kwegera abaturage mu buryo buhoraho kandi bakamubona kenshi.”
Biteganyijwe ko iyi gahunda izajya ikorwa nibura kabiri mu mwaka mu Mirenge yose igize Akarere ka Nyagatare.