Nyagatare: Bahembye Umudugudu w’indashyikirwa mu kwishyura Mituweli

Umudugudu wa Cyemiyaga uri mu Kagari ka Gataba mu Murenge wa Kiyombe, mu Karere ka Nyagatare wahembwe nk’uwahize indi mu kwishyura ubwisungane bwo kwivuza mu mwaka wa 2022-2023, uhabwa sheki y’ibihumbi 500frw.
Umudugudu wa Cyemiyaga uyoborwa na Mme Tumuherwe Joyeuse wahembwe 
Uyu Mudugudu wahize imidugudu 627 mu gushishikariza abaturage ubwisungane mu kwivuza.
Aganira n’UMUSEKE, Tumuherwe Joyeuse, uyobora uyu Mudugudu, yavuze ko icyatumye baza ku isonga mu gutanga ubwisungane mu kwivuza, ari uko bakoreye ku muhigo kandi abaturage bakabigira ibyabo.
Yagize ati “Tukimara kumva ko mu Ntara yacu tugomba kurangiza kwishyura Mituelle kuri 30 Mata 2022, twaragiye tugisha inama abaturage, turabaganiriza, kubera ko twari twarashyizeho amatsinda yo gutanga ubwisungane mu kwivuza, bajya mu matsinda, bishyura amatsinda tujya kwishyura kuri Sacco, twishyura Mituelle Umudugudu wose.”
Yakomeje ati “Abaturage ba Cyemiyaga bamaze kugira Mituelle iyabo kuko bamenye ko ari bwo buzima bwabo.”
Uyu muyobozi yavuze ko buri muturage yatangaga Frw 1000 y’ubwizigame buri Cyumweru, amafaranga yageramo, umuturage akabasha kwishyura Mituelle y’umuryango.
Umuyobozi w’inama Njyanama y’Akarere, Kabagamba Wilson yavuze ko iki gikorwa gitera imbaraga n’abandi baturage bakabasha gukorera ku muhigo.
Yagize ati “Umudugudu witwaye neza ukwiye kugaragarizwa ko ibintu wakoze ko atari we wabikoze ko ahubwo wabikoreye abaturage. Ni umuco wo kugira ngo n’abandi bakuru b’imidugudu bafite intege nke, bagenda gahoro, ko ari urugero rw’ibishoboka.”

Iki gikorwa cyahuriranye n’umunsi wahariwe umukozi, ubuyobozi buvuga ko ari ugushimira umukozi wakoze neza.

Uyu Mudugudu watangiye kwishyura kandi ubwisungane bwo mu mwaka 2023-2024, ndetse ngo muri Mutarama 2024 bose bazaba bamaze kwishyura.
Muri Weruwe uyu mwaka, ku rwego rw’Igihugu, nibwo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB byatangirije  iki gikorwa cyo gutanga ubwisungane mu kwivuza bw’umwaka wa 2022/2023 mu Karere ka Nyagatare,mu Murenge wa Rwimiyaga.

Kuva mu 2019 Abanyarwanda bishyuye ubwisungane mu kwivuza bari 79,6%, 2020 babaye 84,9 muri 2021 imibare yarazamutse igera kuri 85,1%.

Ubu Leta y’u Rwanda yishyurira ubwisungane mu kwivuza abaturage barenga miliyoni 1.9; abaturage babarizwa mu cyiciro cya mbere bishyurirwa na Leta 3000 Frw kuri buri munyamuryango, icyiciro cya kabiri n’icya gatatu bishyura 3000 Frw, mu gihe ababarizwa mu cyiciro cya kane bo bishyura 7000 Frw ku mwaka.

Kwishyura hifashishwa ikoranabuhanga hakoreshejwe telefoni igendanwa ukanze *909# ukabona nimero yo kwishyuriraho (code), ukaba ari yo ukoresha wishyura kuri Mobile Money, Tigo cash cyangwa “Airtel Money”, ushobora kandi kwishyurira ku Murenge SACCO, ku bakozi b’Irembo bakorera ku murenge n’abandi (Irembo agents) no ku bakozi ba MobiCash (MobiCash agents).

Tumuherwe Joyeuse,uyobora uyu Mudugudu,yavuze ko icyatumye baza ku isonga mu gutanga ubwisungane mu kwivuza,ari uko bakoreye ku muhigo

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW