Bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare, bavuze ko bagiye kumara imyaka ibiri batabona amazi, bagahitamo kuvoma ibishanga.
Butera Augustin, utuye muri uyu Murenge,Akagari ka Nyamfubire, yabwiye UMUSEKE, ko mbere bari basanzwe bafite amazi mu ngo ariko batazi icyatumye kuri ubu batakiyabona,asaba ko bakemura ikibazo gihari.
Yagize ati “Ikibazo cy’amazi hano kimeze nabi.Abaturage barakoresha ay’amadamu,ibishanga, ku mireko ,aya mazi asanzwe umwaka urarenga atagera mu Midugudu.”
Uyu muturage yavuze ko bakora urugendo rwa kilometero n’igice kugira ngo bagere ku idamu y’amazi kandi nayo bakavuga ko adasukuye.
Yagize ati “Ni amazi dusangira n’inka n’amatungo yose,inka ziranywa n’abantu bakanywa.Turasaba ko twabona amazi vuba,niba hari umuyoboro wacitse, babikore tubone amazi,kuko tuvoma ubu amazi mabi cyane.”
Habiyakare Boniface wo mu Kagari ka Kabeza,Umudugudu wa Rukiri ya kabiri,yavuze ko kutagira amazi bibahangayikishije cyane, agasaba ko bayegerezwa.
Yagize ati “Amazi dufite ni make,kuko ahenshi tuvoma kuri nayikondo n’amadamu .Abenshi iyo izuba riri kuva biba ngombwa ko tujya kugashanga.Bibaye ngombwa baduha amazi.”
Yakomeje ati “Hari igihe ujya kuri nayikondo, ukagaruka nta n’amazi uzanye kandi nabwo wakoze urugendo rurerure.”
Rt.Major Mukarugwiza Betty,umuyobozi Mukuru ushinzwe site yo kugeza amazi ku baturage ku muyoboro wa Bugaragara-Kirebe –Gatebe, yavuze ko kugeza ubu hari ibigega by’amazi kimwe gifite, 200 m3, ikndi cyikagira 100 m3. Byose bikazafasha kugeza amazi meza ku baturage bityo ko mu gihe yasoza imirimo yo kuzibura imiyoboro abaturage bahita babona amazi.
- Advertisement -
Yagize ati “Igituma abaturage batabona amazi kugeza ubu nta kindi ni ibibazo biri mu muyobozi wa Wasac.Igikenewe ni uko baduha amazi , tukuzuza ibigega,abaturage bagatangira kuvoma.”
Yakomeje ati “WASAC yatubwiye ko yiteguye kuduha amazi,ahubwo ko itegereje ko imvura n’icogora, bazibura imiyoboro, amazi bakayohereza,ubundi amazi tukabasha kuyageza ku baturage.”
Umuyobozi w’Inama njyanama y’Akarere ka Nyagatare,Kabagamba Wilson, yavuze ko ikibazo cy’amazi ari kimwe mu Karere ka Nyagatare kagomba gukemura, nk’imwe mu mihigo bihaye.
Yagize ati “Muri Nyagatare dufite amazi ariko tutaragera ku kigero abaturage bifuza , ikigaragara mu mirimo y’inyubako mu bijyanye na tekiniki yararangiye.Icyo twiyemeje ni uko tugiye gukorana n’ubuyobozi bwa WASAC,kugira ngo batange amazi, igerageza ryo kugeza amazi mu baturage ribashe gukorwa,nko mu kwezi kumwe cyangwa abiri amazi aratangira gukora. “
Uyu muyobozi yavuze ko buri njyengo y’imari bazajya bashyira amafaranga azaja atuma ikibazo cy’amazi kibe cyacyemuka.
Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi igamije kwihutisha iterambere,NST1,biteganyijwe ko mu 2024, Abanyarwanda bazaba bagerwaho n’amazi meza.Imibare iheruka ya Minisiteri y’Ibikorwaremezo [MININFRA],yerakana ko abamaze kugerwaho n’amazi meza bagera kuri 89,2%.
MININFRA itangaza ko ubushobozi bw’ingano y’amazi akoreshwa ku munsi mu gihugu bugeze kuri metero kibe 322,852 mu gihe intego ari uko mu 2024,uRwanda ruzaba rufite ubushobozi bwo gutangaza amazi angana na 444,995 ku munsi.
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW