Nyagatare: Ubuyobozi buhanganye n’ikibazo cy’abaturage baraza amatungo mu nzu babamo

Bamwe mu baturage bo mu Mirenge itandukanye yo mu Karere ka Nyagagatare, bahangayikishijwe n’ubujura bw’amatungo by’umwihariko ihene, bigatuma bararana na zo.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen aherutse kuganiriza abaturage kuri iki kibazo

Niyonsaba Grace wo mu Murenge wa Mimuri, Akagari ka Mimuri muri Nyagatare yemeza ko kubera ubujura bwibasira amatungo ari yo ntandaro yo gutuma bahitamo kurarana na yo.

Yagize ati “Ubujura bwo burakaze, uraraza itungo mu gikoni ngo utararana na ryo, waba uryamye ninjoro, ukikanga abajura bakugezeho cyangwa wabyuka mu gitondo ugasanga inzu bayipfumuye, bazijyanye zose kandi ari ka gatungo wateganyaga uvuga ngo nzakagurisha nishyure mituelle, nshyire umwana mu ishuri cyangwa ngo nkemure ikindi kibazo cyose kiri mu rugo.”

Yakomeje ati “Ukavuga ngo aho kugira ngo ngahombe, reka ngashyire muri salon. Nibajya kuyiba irahebeba bayumve. Iwacu nta muntu ucyorora itungo kuko uraryorora bakarijyana n’inka ntibayitinya.”

Uyu mubyeyi arasaba ko ubuyobozi bwahagurukira ikibazo cy’ubujura giteje umutekano mucye.

Undi na we wo Murenge wa Mimuri, Akagari ka Mimuri, Umudugudu w’Ubumwe, avuga ko ubujura bw’amatungo buhangayikishije gusa ko inzego zishinzwe umutekano zatangiye gukaza amarondo no gufata bamwe mu bakora ibyo bikorwa.

Yagize ati “Akenshi na kenshi kubera abajura bateye, biba ngombwa ko itungo barishyira mu nzu, kugira ngo ubashe kuricungira umutekano. Iyo riraye ryonyine, buracya ugasanga inzu bayitoboye. Ariko muri ino minsi kubera ko abaturage bafatanyije n’Abanyerondo batangiye gukaza umutekano, bwatangiye kugabanuka.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen yabwiye UMUSEKE ko iki kibazo cyatangiye gukemurwa kandi ko abaturage bagira uruhare mu kwicungira umutekano bafatanyije n’abakora irondo.

Yagize ati “Icyo kibazo kiracyagararaga nubwo atari kinini cyane. Cyane cyane cyijyanye n’uko hari umuntu utekereza ko itungo rye adafite ubushobozi bwo kuvuga ngo yubake inzu ebyiri, cyangwa ngo ntafite ubushake bwo kurizirika hanze, hakaba hari n’abandi bagaragaza impungenge ko bashobora kwiba itungo rye.

- Advertisement -

Mu Midugudu harimo amarondo, harimo ingamba abantu batuye Umudugudu baba barafashe kugira ngo bacunge umutekano, aho kugira ngo umuntu afate inzira yo kurarana n’amatungo byamuteza ikibazo, na we yajya mu nzira zo gufatanya n’abandi mu gucunga umutekano mu Mudugudu, aho kugira ngo afate ngo nzajya ndararana na ryo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, avuga ko iki kibazo kigenda gikemuka kandi ko hatifuzwa umuturage urarana n’amatungo kubera ubujura.

Ubuyobozi butangaza ko imiryango 536 ikirarana n’amatungo n’ubwo iki kibazo cyiri mu byahagurukiwe.

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW