Nyamagabe: Abasigajwe inyuma n’amateka barasaba ko hakorwa imishinga ibateza imbere

Abasigajwe inyuma n’amateka batujwe mu Mudugudu wa Gitwa, mu Kagari ka Bwama mu Murenge wa Kamegeri, mu Karere ka Nyamagabe, bavuga ko bahindutse mu myumvire ku buryo babonye icyabateza imbere bakora bagatera imbere.

Abasigajwe inyuma n’amateka basaba amatungo magufi ngo abafashe kwiteza imbere

Imiryango y’abasigajwe inyuma n’amateka batujwe mu Midugudu baturutse muri ntuye nabi, bavuga ko imyumvire bari bafite yahindutse bagasaba uburyo bwo kuba bakwiteza imbere bahabwa nk’amatungo magufi.

Uwitwa Mukankundwa Agnes avuga ko bahinduye imyumvire basigaye bajya mu matsinda bakizigama bityo bakaba basigaye bafite inyota yo gutera imbere bashaka guhinga no korora.

Ati “Leta y’ubumwe y’u Rwanda yatwitayeho kuko mbere twari dutuye nabi, turi ahantu habi cyane mu tuzu duto bityo tugize amahirwe tugahabwa nk’amatungo magufi yadufasha kwiteza imbere cyane ko ubu twamenye n’agaciro k’ifumbire.”

Mucumbitsi Revelien na we yagize ati “Dukeneye cyane amatungo magufi kuko imyumvire idahwitse twari dufite twayivuyemo ubu dushaka korora natwe bakaduteza imbere.”

Munyemana André imboni y’aba baturage akaba n’umukuru w’uyu Mudugudu wa Gitwa, avuga ko hari amatungo aba baturage bari bahawe bayafata nabi gusa ariko ubu ngo babonye andi bashobora kuyorora neza.

Ati “Cyera bahawe amatungo bayafata nabi ajyenda arwara, andi arapfa. Nari n’ayo bagurishije gusa kuko imyumvire imaze guhinduka harimo bacye banayafite bagiye bishakamo ibisubizo bigurire andi, kuba uyu munsi rero abatayafite bayifuza ni uko bayabonye bayafata neza akaba yabafasha kwiteza imbere kuko n’imirima bafite bahura n’imbogamizi yo kutabona ifumbire ngo babone umusaruro utubutse.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umuryango w’ababumbyi mu Rwanda (COPORWA) avuga ko hagiye gukorwa ibishoboka bagasubiza ibyifuzo by’abo baturage.

Ati “Nka COPORWA tugiye gukora uko dushoboye, twabona ayo matungo basaba cyangwa tugakora ubuvugizi Leta idufashe ibaduhere ayo matungo bifuza maze natwe tugaragarize ubuyobozi ko abantu bahindutse, gusa na bo ntibazadutenguhe.”

- Advertisement -

Imiryango 13 niyo yatujwe mu nzu z’Imidugudu wa Gitwa. Umuryango COPORWA wegera aba baturage ukumva ibibazo bafite mu mushinga PIMA uterwa inkunga na NPA.

Bifuza ko bahabwa amatungo cyangwa hakabaho indi mishinga yo kubazamura

Théogène NSHIMIYIMANA /UMUSEKE.RW/Nyamagabe