Kigali: Habonetse umurambo w’umuntu bikekwa ko yishwe

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu umurambo w’umugabo bikekwa ko yaba yishwe wasanzwe hafi y’umusigiti wa Rwarutabura i Nyamirambo.

Uyu murambo wabonywe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki 11 Gicurasi 2022, mu Kagari ka Rugarama mu Murenge wa Nyamirambo.

Amakuru UMUSEKE wamenye ngo bishoboka ko yaba ari umumotari wiciwe mu nzu aho yabaga, maze bagasohora umurambo we hanze, ibi bikaba byabereye imbere neza y’umusigiti wa Rwarutabura.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirambo, Uwera Claudine, yemereye UMUSEKE ko uyu murambo wabonetse.

Yagize ati “Yego nibyo, twari tukibikurikirana. Ndi mu nama mwihangane twegeranye amakuru turayabaha.”

Ubwo uyu murambo wagaragaraga inzego z’umutekano zirimo Polisi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB zahageze ngo zikore iperereza.

Inkuru turakomeza kuyikurikirana…

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW

- Advertisement -