Mu karere ka Nyanza mu Murenge wa Ntyazo mu kagari ka Bugali mu mudugudu wa Nkomane haravugwa ko habonetse umurambo w’umugabo wabonetse mu mugezi.
Kuwa 30 Gicurasi 2022 nibwo uwitwa Sebanani Damascene w’imyaka 30 y’amavuko bikekwa ko yaguye mu mugezi wa Nkomane amazi akamutwara kubera imvura yaguye ari nyinshi kandi uwo mugezi wari wuzuye.
Uwo mugezi uri mu gishanga cya Cyiri bahingamo umuceri cyigabanya umurenge wa Ntyazo mu karere ka Nyanza n’umurenge wa Gikonko mu karere ka Gisagara.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntyazo, Ngabonzima Donat yabwiye UMUSEKE ko amakuru yatanzwe nabo bari kumwe bavugaga ko biriwe basarurana umuceri muri icyo gishanga(mu karere ka Gisagara) bawutwara ku bwanikiro bwa COPRORIZ Cyiri iherereye mu karere ka Gisagara ho mu murenge wa Gikonko.
Ati“Batubwiye ko saa kumi n’ebyiri n’igice ubwo bari batashye(bava i Gisagara berekeza Nyanza) banyura aho bari basanzwe banyura bambuka umugezi wa Nkomane, abo bari kumwe barawambuka we aranyerera agwamo amazi aramutwara dushakishije umurambo ntitwahita tuwubona.”
Gitifu Ngabonzima yakomeje avuga ko kuri uyu wa 31 Gicurasi 2022 ahagana saa tanu z’amanywa aribwo umurambo wa nyakwigendera wabonwe mu mazi bawujyana ku bitaro bya Nyanza ngo ukorerwe isuzuma.
Nyakwigendera Sebanani Damascene yari yubatse asize umugore n’abana batatu.
Théogène NSHIMIYIMANA / UMUSEKE.RW i Nyanza