Nyarugenge: Umusore birakekwa ko yiyahuye yimanitse mu mugozi

Musangantwari Gilbert w’imyaka 25, yasanzwe mu mugozi yimanitse,bikekwa ko yiyahuye.
Ibi byabaye ku mugoroba saa 19h45  zo kuwa Gatatu tariki ya 25 Gicurasi 2022,bibera mu Murenge wa Kimisagara, Akagari ka Ka Kamuhoza,mu Mudugudu wa Nunga mu Karere ka Nyarugenge.

Amakuru avuga ko uyu musore nta kibazo kidasanzwe yari afite ndetse ko yabanaga n’undi muntu.

Umusore wabanaga na nyakwigendera yasanze mugenzi we ari mu mugozi,atabaza ubuyobozi buza busanga yashizemo umwuka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Kalisa Jean Soveur,yahamirije UMUSEKE iby’uru rupfu, avuga ko bagezeyo  basanga yashizemo umwuka.

Yagize ati“Amakuru twahawe, ni uko uwo babanaga yagiye mu nzu agasanga yimanitse,tumenyesha inzego z’ubutabera ,zirahagera kugira ngo umuntu akurikiranywe,yagejejwe ku Bitaro kugira ngo akorerwe isuzuma.”

Amakuru avuga ko ubusanzwe yakoraga muri imwe muri Resitora zo mu Mujyi wa Kigali.

Uyu muyobozi yasabye abaturageko mu gihe bafite Ibibazo bajya bamenyesha ubuyobozi.

Yagize ati“Icyo twabwira abantu iyo umuntu yagize ikibazo runaka,inzego z’ubuyobozi zirahari ngo zicyakire,ibibonerwa igisubizo,bisubizwe,ariko ugira Ibibazo akabyihererana muri we,bituma yiheba ,ugasanga yajya ahantu hatari heza.”

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku Bitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma.

- Advertisement -

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW