Nyaruguru: Serivise zo kuboneza urubyaro ntizigera kuri bose, kuko kuri bamwe zitangirwa kure

Abaturage bo mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko uretse kuba hari ubuke bw’ahatangirwa serivise zo kuboneza urubyaro, ngo hari n’abagifite imyumvire itari yo ku kuboneza urubyaro, baracyagorwa no kugera ahatangirwa iyo serivisi kuri bamwe ni kure.

Abaturage basaba ko kuboneza urubyaro byajya bikorerwa kuri poste de sante zibegereye

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru buvuga ko bushyiramo imbaraga zose bukigisha bacye mu bafite imyumvire itari yo ku kuboneza urubyaro, bukanabegera ku mavuriro y’ibanze (post de Santé) yahawe ba rwiyemezamirimo abaturage bagahabwa iyo serivisi.

Gusa, ubuyobozi bwemeza ko hakirimo imbogamizi z’ubuke bw’ahatangirwa iyi serivisi abayishaka bakayibona bibagoye kuko ari kure yabo.

Umuti w’iki kibazo ngo waba ko Minisiteri y’Ubuzima yaha ba rwiyemezamirimo bahawe amavuriro y’ibanze (poste de Santé) amahugurwa n’uburenganzira bwo gutanga serivisi yo kuboneza urubyaro.

KAREMERA Athanase ni umuyobozi w’ishami ry’ubuzima mu Karere ka Nyaruguru ati ”Ntabwo bihagije twagombye kugeza kuri 70% turacyari kuri 55.3%. Imbogamizi, hari abaturage bamwe bagifite imyumvire bisaba kwigisha, hari n’abashaka iyo serivisi bakayibona bigoye bikaba inzitizi.”

Avuga ko abaturage bagera kuri 28 ku baturage 100 bakenera serivisi ntibayibone igihe bayishakiye.

Uyu muyobozi yakomeje yibutsa abaturage ko kuboneza urubyaro ari cyo gisubizo kizamara ubukene mu miryango aho buri muntu yabyara abo afitiye ubushobozi, anavuga ko icyakemura iki kibazo burundu muri kano Karere ari uko Minisiteri y’ubuzima yakongera ahatangirwa serivisi  yo kuboneza urubyaro, ikaboneka ahegereye abaturage.

Ati ”Turasaba Minisiteri y’Ubuzima ko yaha amahugurwa yo kuboneza urubyaro ba rwiyemezamirimo bikorera (bacunga ibigo by’ubuzima by’ibanze) tugatangira kubakoresha.”

Bamwe mu baturage bamaze guhabwa iyi serivisi bavuga ko nubwo hatabura abagifite imyumvure itariyo ku kuboneza urubyaro, atari benshi.

- Advertisement -

Biziyaremye Reverien utuye mu Mudugudu wa Nyarubuye, Akagari ka Ntakwa mu Murenge wa Nyagisozi avuga ko yafashe ucyemezo cyo kuboneza urubyaro yifungisha burundu abyumviye kuri radiyo.

NYIRAMWIZA Console avuga ko iyo serivisi atariyihabwa bitewe n’uko nta muntu wabimusobanuriye, keretse kubyumva rimwe na rimwe kuri radiyo.

Ati ”Ntabwo ndabona ababinsobanurira, kuri poste de sante iyo gahunda ntayo barambwira ubanza ntabihaba.”

Mu Karere ka Nyaruguru hari amavuriro y’ibanze (poste de sante) 36,  n’Ibigo Nderabuzima 16 biri mu Mirenge itandukanye. Abatuye muri kano Karere abaturage 46,021 bamaze kwitabira kuruboneza, abagera ku 83,241 ntibarabyitabira.

Kuboneza urubyaro muri Nyaruguru biri kuri 55%

MUHIRE DONATIEN /UMUSEKE.RW