* ”Nucika Leta ntikumenye ngo iguhane, n’Imana izaguhana”
Perezida Paul Kagame asoza Congress ya RPF-Inkotanyi yavuze ku busambanyi bufata intera bukorerwa abakobwa cyangwa abagore, ababikora babashukisha ibintu cyangwa imyanya ikomeye muri Leta, yavuze ko bigomba gucika kuko ari bibi.
Mu ijambo rye agaruka ku bimaze iminsi bivugwa mu irushanwa rya Miss Rwanda by’uko umuyobozi wa Sosiyete itegura irushanwa, Rwanda Inspiration Backup, Ishimwe Dieudonne akekwaho ibyaha bifitanye isano n’ihohotera rishingiye ku gitsina, Perezida Kagame yavuze ko yumvaga bavuga Miss Rwanda akagira ngo ni ibyo kwerekana uburanga bw’abakobwa, ndetse akabireka kuko ntacyo bitwaye, kuko yumvaga ko hari ababyungukiramo.
Ngo yaje gutungurwa no kumva ko abagabo babitegura ari bo babyungukiramo ndetse hakavamo gucuruza abana b’abakobwa babijyamo, abantu bakabyumva bakabirenzaho.
Ati “Hari ukuntu turangaye, cyangwa se imico mibi twese yatwinjiyemo ku buryo ibintu nk’ibyo ntacyo bitubwiye, bishatse byaba, ubwo abantu bakihangira imirimo, …yo kwangiza (abuse people), gucuruza abantu…”
Perezida Paul Kagame yavuze ko hari Abanyarwanda bacuruzwa muri Aziya, kandi aho bajyanywe bakabakoresha ubucakara bushingiye ku gitsina, ntibabagire abagore kuko ngo benshi biganjemo ab’igitsina gore.
Yavuze ko abantu bakwiye kubirwanya bakoresheje amategeko, uwahohotewe agatinyuka akabivuga kugira ngo atabarwe arenganurwe n’amategeko.
Ati “Simbona impamvu abantu batinya kwirenganura bitabira inzego, keretse niba batinya kujya mu nzego, cyangwa bavuga ngo mu nzego zacu se uraregera nde? Uraregera undi umuze atyo?”
Perezida Kagame yasabye abayobozi kubyirinda kumva ko batakarijwe icyizere ku buryo bataregerwa ngo barenganure abantu barenganyijwe.
- Advertisement -
Yavuze ko hari abasambanywa bafashwe ku ngufu, n’abandi bahohoterwa kuko bashukishijwe utuntu, aha niho yavuze kuri Ishimwe Dieudonne, umuyobozi wa Sosiyete itegura irushanwa rya Miss Rwanda, Rwanda Inspiration Backup umaze hafi Icyumweru afunzwe akekwaho ibyaha bifitanye isano n’ihohotera rishingiye ku gitsina.
Ati “Uwo muryango ureba uburanga, wabayeho gute? Ntugira amategeko awugenga, ntugira ababikurikirana, umuntu yihangiye umurirmo ashyiraho abantu, agahuza abakobwa, akabashukisha utuntu, mbere y’uko abacuruza akabanza we ubwe akabakoresha ibyo abakoresha.
Aba bana bacu na bo, bakwiye kugira umuco wo kubyanga bakagira n’uwo babibwira kuko muri abo bana cumi na bangahe, havuyemo umwe arabyanga, ariko yakwanga bakamureba igitsure ndetse bakamubwira ko bamuhana bakanamwima ibyo yakwiye abona.”
Jeannette Kagame yageneye ubutumwa abakobwa bitabiriye Miss Rwanda – AMAFOTO
Muri Leta naho birimo….
Perezida Kagame yavuze ko no mu kazi, mu nzego za Leta, muri Ministeri n’ahandi harimo ikintu cyo kuzamura abantu mu ntera kubera ko hari umuntu wabanje ….(kugira ibyo atanga, Umukuru w’igihugu yirinze kuvuga).
Ati “Abantu bari mu gisirikare bakazamurwa mu ntera kubera ko hari abo hejuru ugomba gufata neza, ni ibintu bibi cyane, cyangwa muri za Ministeri n’ahandi ibyo bintu mubyirinde ni umuco mubi cyane, nucika abo muri Leta ntikumenye ngo iguhane n’Imana izaguhana. Ariko dushake uburyo twajya tubimenya, kugira ngo ibiducika bibe bike ibitaducitse tubihane, ngira ngo si umuco w’Abanyarwanda, si umuco w’abantu.”
Perezida Kagame asanga guteza imbere abagore ari uburenganzira aho kuba ibintu byo gushimira abagabo.
Ati “Umugore ntacyo akugomba. Ni ibintu mukeneranyeho. Icya mbere mukeneranyeho ni ikubahana. Mukeneranyeho ubwo burenganzira. Umugore no hanze atararongorwa, cyangwa akiri umukobwa hanze, uburenganzira bwe ni ubwe, ntabwo abukesha umugabo, oya ntabwo bibaho, ibisigaye bikaba kubana no kuzuzanya amategeko y’umuryango n’indi mibanire bikubahirizwa, ariko bive no mu magambo gusa bijye no mu bikorwa.”
Perezida Paul Kagame yanakomoje ku barimu basambanya abakobwa bigisha bitwaje ububasha babafiteho, ndetse bamwe ngo bakaba batsindisha abana b’abakobwa ibizamini kubera ko batabafashe neza, cyane ngo ku baba badakurikira mu ishuri babigura amanota.
Yasabye ko ibyo bintu byamaganwa ariko n’abakobwa n’abagore bagashyiraho akabo bakumva ko uburenganzira bwabo batabukesha abagabo kuko hari abahohoterwa kubera iyo myumvire.
Perezida Kagame yavuze ko amategeko ahari, n’abayobozi ku buryo uwo byabayeho yajya ahagaragara akabivuga.
Umukuru w’Igihugu asoza Congress ya RPF-Inkotanyi yasabye ko u Rwanda rutekereza uko rwatangira gushyiraho uruganda rukora inkweto ndetse asaba Minisitiri w’Intebe kubikurikirana bigakorwa vuba.
Mu bindi byagarutsweho, Perezida Kagame yasabye abafite amahoteli kwita kuri service basaha abantu babagana, ni mu gihe inama y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma byo mu muryango ukoresha Icyongereza (Commenwealth) yitwa (COGHAM) izabera i Kigali muri Kamena 2022.
Gusambanya abakobwa muri Miss Rwanda, Umuyobozi ubitegura yatawe muri yombi
UMUSEKE.RW