Peace Marathon2022: Abanya-Kenya bongeye kwiharira imidari, haririmbwa Rwandanziza

Ni isiganwa ryatangijwe ku mugaragaro n’Abanyacyubahiro barimo Madamu wa Perezida wa Repubulika,  Madame Jeannette Kagame, Madamu wa Perezida wa Repubulika ya Kenya, Madame Margaet Kenyata, Kalkaba Malboum uyobora Impuzamashyiramwe y’Imikino Ngororamubiri muri Afurika, Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, Umuyobozi w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino Ngororamubiri, Rtd Lt. Col Kayumba Lemuel na Mo Farah wanditse izina ku Isi mu gusiganwa ku maguru.

Ubwo Madame Jeannette Kagame yatangizaga isiganwa ku mugaragaro

Iri siganwa ryabanjiriwe n’abataribigize umwuga cyangwa basiganwaga bishimisha gusa, aho mu Bilometero icumi [10 Km], Mo Farah ari we waje ku mwanya wa Mbere assize abandi bose.

Irushanwa ry’uyu mwaka ryari rifite umwaihariko wo kuba Abanyarwanda batatu ba Mbere barashyiriweho ibihembo, aho uwa Mbere yagombaga guhembwa ibihumbi 800 Frw muri Marato [42 Km] n’ibihumbi 400 Frw mu gice cya Marato [21 Km].

Nyuma y’aba batabigize umwuga, hakurikiyeho abari bitabiriye ibyiciro byombi bya Marato [21 Km na 42 Km]. Gusa ntabwo wari umunsi mwiza ku Banyarwanda kuko begukanye imidari ibiri gusa.

Muri Marato yuzuye mu bagabo [Full Marathon, Men, 42 Km], Abanya-Kenya bafashe imyanya itatu ya Mbere. Uwa Mbere yabaye Wilfred Kigen wakoresheje amasaha abiri n’iminota 16 n’amasegonda 36. Uwa Kabiri yabaye Jonstone Kibet Maiyo wakoresheje amasaha abiri n’iminota 17 n’amasegonda 41, mu gihe George Nyamori Onyancha yabaye uwa gatatu akoresheje amasaha abiri n’iminota 17 n’amasegonda 47.

Muri Marato yuzuye mu bagore [Full Marathon, Women, 42 Km], imyanya itatu ya Mbere naho yafashwe n’Abanya-Kenya. Margaret Agani yaje imbere akoresheje amasaha abiri n’iminota 35 n’amasegonda 23. Koria Rebecca yaje ku mwanya wa kabiri akoresheje amasaha abiri n’iminota 36 n’amasegonda icyenda, mu gihe Bornes Kitur yaje ku mwanya wa gatatu akoresheje amasaha abiri n’iminota 38 n’amasegonda 29.

Mu gice cya Marato mu bagabo [Half Marathon, Men, 21 Km], Abanya-Kenya begukanyemo imidari ibiri kuko begukanye umwanya wa Mbere mu bagabo n’uwa gatatu mu bagore.

Shadrack Kimining yaje imbere y’abandi akoresheje isaha imwe n’iminota ine n’amasegonda 30. Gilbert Kamutwire wo muri Uganda, yaje ku mwanya wa Kabiri akoresheje isaha imwe n’iminota itanu n’amasegonda atatu, mu gihe Kajuga Robert yaje ku mwanya wa Gatatu akoresheje isaha imwe n’iminota itanu n’asegonda 17.

Mu gice cya Marato, mu bagore [21 Km], Umunyarwanda yahize abandi aza imbere. Musabyeyezu Adeline yabaye uwa Mbere akoresheje isaha imwe n’iminota 14 n’amasegonda icyenda. Nimbona Elvanie w’i Burundi, yaje ku mwanya wa Kabiri akoresheje isaha imwe n’iminota 14 n’amasegonda 20, mu gihe Doris Jepkoech ukomoka muri Kenya, yabaye uwa Gatatu akoresheje isaha imwe n’iminota 17 n’amasegonda abiri.

- Advertisement -

Ababaye aba Mbere muri buri cyiciro cya Marato yuzuye [abagabo n’abagore], bambitswe imidari yaherekezwaga na miliyoni 4 Frw. Ababaye aba Kabiri muri buri cyiciro, bambitswe imidari banahabwa miliyoni 2 Frw. Uwa Kabiri muri buri cyiciro, yambitswe umudari anahembwa miliyoni 1 n’ibihumbi 500 Frw.

Mu gice cya Marato, uwa Mbere muri buri cyiciro [abagabo, abagore], yambitswe umudari anahembwa miliyoni 2 Frw. Uwa Kabiri mu byiciro byombi muri iki cyiciro, yambitswe umudari anahembwa miliyoni 1 n’ibihumbi 500 Frw.

Hahembwe kuva ku muntu wa Mbere kugeza ku wa Gatanu. Abanyarwanda bari bashyiriweho igihembo cyihariye kuri batatu bazaza imbere y’abandi Banyarwanda bose muri rusange.

Ababashije kwegukana iki gihembo kidasanzwe, ni Musabyeyezu Adeline na Kajuga Robert wabaye uwa Gatatu mu gice cya Marato.

Nyuma yo kwegukana intsinzi, Adeline yavuze ko kimwe mu byamufashije kwegukana iri siganwa, ari uko inzira baciye bari babanje kuyinyuramo ndetse kandi ariko ko iyi ntsinzi ayikesha imyiteguro bagize ubwo bajyanwaga kwitegurira i Musanze.

Kajuga Robert wabaye uwa Gatatu mu cyiciro cy’igice cya Marato, ahamya ko hari icyo kwishimira ku mikino ngororamubiri ugereranyije no myaka yashize.

Madame Jeannette Kagame, Madame Margaret Kenyata na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore bakoze Siporo nabo
Kenya yongeye kwegukana imidari myinshi
Abanya-Kenya baje imbere muri Marato yuzuye
Wilfred Kigan ubwo yari agiye gutsindira umwanya wa Mbere muri Marato yuzuye
Umunyabigwi Mo Farah yabaye uwa Mbere mu bilometero 10
Abakobwa Kenya begukanye imyatatu muri Marato yuzuye
Kajuga Robert [wa Kabiri iburyo] yabaye uwa Gatatu mu bilometero 21
Musabyeyezu Adeline yabaye uwa Mbere mu gice cya Marato mu bagore, haririmbwa Rwandanziza

UMUSEKE.RW