Perezida Kagame yoherereje ubutumwa Perezida Samia Suluhu

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Perezida Samia Suluhu ubwo yakiraga Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Vincent Biruta

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta yakiriwe muri Tanzania, Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byaho byatangaje ko yajyanyeyo ubutumwa yahawe na Perezida Paul Kagame.

Perezida Samia Suluhu ubwo yakiraga Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki 13 Gicurasi 2022, i Dar es Salaam, Perezida wa Tanzania, Mme Samia Suluhu Hassan yakiriye Dr Vincent Biruta wamushyikirije ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame.

Kuri Twitter Ibiro bya Perezida muri Tanzania byanditse ngo “Perezida wa Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania, Samia Suluhu Hassan yakiriye ubutumwa bwihariye buturutse kuri Perezida w’u Rwanda Paul Kagame bwazanywe na Minisitiri w’Ububanye n’Amahanga, Dr Vincent Biruta.”

Nyuma yo kwakira ubutumwa bwa mugenzi we, Samia Suluhu na Dr Vincent Biruta bagiranye ibiganiro bigamije kurushaho kunoza umubano n’ubufatanye ku Rwanda na Tanzania.

U Rwanda rwohereje intumwa muri Tanzania mu gihe Perezida Samia Suluhu aherutse gusura Uganda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri, ndetse akaba yariyemeje korohereza abacuruzi bo muri iki gihugu bahahirana n’abo muri Tanzania.

Dr Vincent Biruta ashyikiriza Mme Samia Suluhu Hassan ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame

Perezida wa Tanzaniya, Suluhu Hassan, ku wa Gatatu nibwo yasoje uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Uganda. Yaganiriye na Perezida Yoweri Museveni ku bijyanye n’umutekano muri Afurika y’Iburasirazuba, cyane  umutekano w’umuyoboro wa peteroli wo muri Afurika y’Iburasirazuba ibyo bihugu bishoramo imari.

Yasuye inganda zitandukanye i Namanve hafi ya Kampala, yanavugiye mu nama y’abacyuruzi baturutse mu bihugu byombi, ashishikariza aba Uganda kongera ibikorwa byabo mu gihugu cye.

Habayeho no gusinya amasezerao hagati y’ibihugu byombi, Tanzania na Uganda mu rwego rw’ubufatanye mu by’umutekano hamwe no kugabanya inzitizi ku bucyuruzi hagati y’ibihugu byombi, mu rwego rwo gufasha mu kuzanzamura ubukungu bw’ibihugu bwagizweho ingaruka n’ibintu bitandukanye birimo n’icyorezo Covid-19.

U Rwanda na Tanzania ni ibihugu bihuriye mu muryango w’Afurika y’Iburasirazuba, EAC ibihugu byombi byiyemeje kurushaho kunoza umubano no gufatanya mu ngeri zinyuranye.

- Advertisement -

Hari imishinga ibihugu byombi bifitanye harimo umuhanda wa gari ya moshi uzanyura mu Rwanda werekeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ahandi.

Ubwo Perezida wa Tanzania yagiriraga uruzinduko mu Rwanda muri Kanama 2021, we na Perezida Paul Kagame bayoboye isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye harimo uburezi, ubugenzuzi bw’imiti, ikoranabuhanga  n’izindi nzego z’iterambere.

U Rwanda rukenera cyane ibyambu bya Dar es Salaam na Mombasa mu kuzana ubucuruzi mu Rwanda ndetse no kohereza ibikorerwa mu Rwanda mu bindi bihugu.

NKURUNZIZA Jean Baptiste /UMUSEKE.RW