Perezida Ndayishimiye yashenguwe n’urupfu rw’abasirikare be bishwe na Al-Shabab

Perezida Evariste Ndayishimiye yatangaje ko Africa yatakaje “abahungu n’abakobwa ku rubuga rw’icyubahiro”, yihanganisha imiryango yapfushije abayo muri iki gitero.

Perezida Evaritse Ndayishimiye yashenguwe n’igitero cya Al-Shabab ku ngabo z’uBurundi ziri muri Somalia

Ibi yabitangaje nyuma y’igitero intagondwa zigendera ku mahame ya Islam zagabye ku ngabo z’uBurundi ziri muri Somalia.

Mu butumwa yanditse kuri Twitter, Ndayishimiye yavuze ko nta magambo ahagije yo kwamagana “igitero cy’iterabwoba ku ngabo z’Abarundi”.

Itangazo ry’igisirikare cy’u Burundi ryo kuwa gatatu rivuga ko iki gitero cya Al-Shabab cyaguyemo abasirikare 10, batanu baburirwa irengero, naho 25 barakomereka.

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’umuvugizi w’ingabo z’u Burundi rivuga ko “abaterabwoba 20 ba al-Shabab nabo bishwe mu mirwano ikomeye yabaye.”

Leta ya Somalia n’umuryango w’ubumwe bwa Africa byatangaje ko byamaganye “igitero cy’iterabwoba” cyakozwe ku kigo cy’ingabo z’u Burundi ziri mu butumwa bwa ATMIS muri Somalia.

Izo mpande zombi mu matangazo zasohoye zivuga ko zihanganishije u Burundi ku abasirikare babwo baguye muri icyo gitero, ariko zose zirinze kuvuga umubare w’abapfuye.

Ibiro ntaramakuru AFP bivuga ko umusirikare wo ku rwego rwo hejuru w’u Burundi yavuze ko hapfuye abasirikare 30, abandi 22 bagakomereka, naho abarenga 10 bari bataraboneka.

Moussa Faki ukuriye Komisiyo y’Ubumwe bwa Africa yatangaje kuri Twitter ko yavuganye na Perezida Evariste Ndayishimiye mu “guha icyubahiro ingabo” ziciwe muri icyo gitero.

- Advertisement -

Umutwe w’iterabwoba wa Al-Shabab wigambye iki gitero ukanavuga ko wafashe icyo kigo cya gisirikare, ubu uravuga ko wishe abasirikare 173.

Wasohoye kandi video yerekana imirambo isa n’iy’abasirikare irambaraye hasi, nk’uko bivugwa n’ikigo SITE Intelligence Group gikurikirana ibikorwa by’imitwe y’abahezanguni.

Imibare ya al-Shabab n’iyo video ntabwo byagenzuwe mu buryo bwigenga.

Iki nicyo gitero cya mbere ku ngabo za African Union Transition Mission in Somalia (ATMIS) kuva zifashe iryo zina mu kwezi gushize kwa Mata risimbura iryahozeho rya AMISOM.

U Burundi ni ubwa kabiri mu kugira ingabo nyinshi muri ATMIS – nyuma ya Uganda – ingabo zose hamwe ubu zikuriwe na Lieutenant General Diomède Ndegeya w’Uburundi.

IVOMO:BBC

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW