Platini P yahakanye ibyo gutandukana na kompanyi yo muri Nigeria imufasha mu muziki

Nemeye Platini uzwi nka Platini P mu muziki yahakanye amakuru amaze iminsi acicikana ko yatandukanye na Kompanyi yo muri Nigeria ireberera inyungu ze mu muziki.

Platini P ahakana ibyo gutandukana na kompanyi ireberera inyungu ze mu muziki

Uyu muhanzi nyarwanda uri mubafite igikundiro imbere no hanze y’igihugu avuga ko abasakaza amakuru y’ibihuha y’uko yatandukanye n’abareberera inyungu ze mu muziki bagamije gushaka ababakurikira ibyo yise “Gutwika”

Platini P yabwiye UMUSEKE ko atigeze atandukana na One Percent International Managment Services yo muri Nigeria ko kuva ku wa 5 Kanama 2022 basinyana amasezerano nta kibazo bigize bagirana.

Iyi nzu ya One Percent International Managment Services isanzwe ifasha abahanzi ndetse igacuruza n’imiziki yabo hirya no hino ku Isi.

Ubwo Platini P  yasinyaga amasezerano n’iriya Kompanyi yafashwe nk’umuhanzi w’umunyarwanda ubonye amaboko azakuza ubwamamare bwe.

Pulse Nigeria icyo gihe yanditse ubutumwa bugira buti “Agahigo gashya k’amasezerano hamwe na One Percent International Management Services, Umuririmbyi Mpuzamahanga mu njyana ya Afropop Platini Nemeye uzwi nka Platin P yakoze agahigo ko gusinya amasezerano na One percent international management services.”

Nyuma yo gusinya aya masezerano Platini  yagiye muri Nigeria gukorerayo ibikorwa bya muzika anitabira ibihembo bikomeye bya Afrima Awards anakora igitaramo gikomeye muri Sierra Leone.

Mu minsi ishize nibwo hasohotse amakuru avuga ko Platini P yaba arikugenda akuramo akarenge mu mikoranire ye na One Percent Management bitewe n’uko mu ndirimbo aherutse gushyira hanze iyi Kompanyi itagaragaramo.

Aganira na UMUSEKE yagize ati “Erega abantu basigaye bakunda gutwika kandi sinabibabuza, gusa igihari ni uko nta kibazo dufitanye. Hagize igihinduka nabwira Abanyarwanda nk’uko njya gusinya ariya masezerano nabibamenyesheje.”

Platini P wahoze mu itsinda rya Dream Boys avuga ko akomeje urugendo rwo kwagura umuziki we hanze y’u Rwanda, aherutse gushyira hanze indirimbo “Jojo” yakozwe na Element mu buryo bw’amajwi na Omalio watunganyije amashusho yayo.

- Advertisement -

Reba amashusho y’indirimbo Jojo ya Platini P

MUNEZERO MILLY FRED / UMUSEKE.RW