Rayon Sports na AS Kigali zirakomeje, Gasogi ya KNC yo irasigaye – AMAFOTO

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Ikipe ya Rayon Sports ikomeje itsinze Bugesera FC

Imikino ibiri ya kimwe cya kane mu gikombe cy’Amahoro irangiye Rayon Sports na As Kigali ari zo zibashije gukomeza mu kindi kiciro kibanziriza umukino wa nyuma.

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje itsinze Bugesera FC

Musa Essenu wa Rayon Sports ku munota wa 13’ yafunguye amazamu ku mukino bakinagamo na Bugesera FC, biba 1-0.

Rutahizamu Willy Onana ahawe umupira na myugariro Mackenzie, yaje gutsinda igitego cya kabiri ku munota wa 35 w’umukino.

Umukino warangiye gutyo Rayon Sports itsinze Bugesera FC ibitego 2 -0. Gusa Rayon Sports yari yatsinze igitego 1-0 mu mukino ubanza.

Nta gihindutse umukino wa kimwe cya kabiri, Rayon Sports ishobora kuzahura na APR FC yo izakuna kuri uyu wa Gatatu na Marines FC.

Rutahizamu Onana yongeye kugaruka mu bihe byo gutsinda

Umukino ubanza APR FC yari yatsinze Marines FC 2-0.

Gasogi United na As Kigali zo zakinnye umukino wo kwishyura, urangira ari 1-1.

Ku munota wa 57’ Gasogi United yabonye penaliti yinjizwa n’umukinnyi Malipangou Theodor Christian ukomoka muri Central African Republic.

Ntibyatinze, ku munota wa 59 As Kigali na yo yahise ihabwa penaliti, ku ikosa ryakorewe rutahizamu Rawar Aboubacar, yaje guterwa na Hussein Shabani bita Shabalala biba 1-1.

- Advertisement -

Kakule Mugheni Fabrice wa As Kigali yahawe ikarita y’umutuku ku ikosa yakoreye umukinnyi Malipangou umukino wenda kurangira.

As Kigali  ni yo ikomeje kuko umukino ubanza yari yatsinze 1-0.

Police FC izahura na Etoile de l’Est ku wa Kane w’iki Cyumweru mu mukino wa kimwe cya kane wundi wo kwishyura, uwabanje Police FC yari yatsinze 2-1.

Biteganyijwe ko imikino ibanza ya kimwe cya kabiri muri iri rushanwa izakinwa tariki 11 /05/2022.

AMAFOTO@ Rayon Sports Twitter & Gasogi United Twitter

UMUSEKE.RW