Ruhango: Ba Gitifu basabwe gushyira muri ‘System’ abavuka n’abapfira mu ngo

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari 59 tugize Imirenge y’Akarere ka Ruhango, basabwe gushyira mu buryo bw’ikoranabuhanga abana bavukira mu ngo n’abahapfira.
Ba Gitifu b’Utugari basabwe kwandika abavuka n’abapfira mu ngo
Ni inshingano ba Gitifu b’Utugari bari basanganywe ariko bikabagora kuzubahiriza kuko hari benshi batabifitiye ubumenyi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango, buvuga ko bwongeye guhugura abo bakozi kuko hari abana bavukira mu ngo, ntibandikwe.
Hakaba kandi n’abandi bapfira ahatari kwa Muganga bikagora Imiryango yabo kujya kubandukuza mu banditsi b’irangamimerere mu Mirenge.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Ruhango Mbabazi M. Louis yabwiye Ikinyamakuru UMUSEKE ko nubwo badashyigikiye ko ababyeyi babyarira mu ngo, ariko batakwirengagiza ko hari  bamwe bahabyarira abana babo ntibandikwe mu bitabo by’irangamimerere.
Yagize ati ”Kuva iri tegeko ryasohoka, ba Gitifu ntabwo bigeze barikurikiza ngo bashyire mu buryo bw’ikoranabuhanga abavuka n’abapfiriye mu ngo.”
Mbabazi yavuze ko gushyira abo bantu muri ‘System” bigamije kugira ngo Ikigo cy’indangamuntu kibe gifite imibare y’abaturage bose, bahari n’abitabye Imana.
Yavuze ko hari bamwe muri aba bakozi batangiye kubikora, hakaba n’abandi batari babimenya.
Mu kiganiro bamwe muri ba Gitifu bagiranye n’UMUSEKE bavuga ko kuzenguruka Imidugudu bashaka abavutse n’abapfira mu ngo bizabavuna bitewe no kutagira ibinyabiziga bakoresha mu kazi kabo ka buri munsi.
Umwe yagize ati ”Imbogamizi ntizabura mu gihe havugwa izamuka ry’ibiciro ku masoko umushahara ukaba  utagihaza umukozi wo ku Kagari inshingano zo zikomeza kwiyongera.”
- Advertisement -
Uyu mukozi, avuga ko aka kazi gasaba kugera ku rugo rwapfushije umuntu no ku mubyeyi wabyariye mu rugo nyamara nta buryo uyu mukozi afite bumworohereza kugerayo.
Yongeraho ko  mu bakozi b’Utugari babwiwe ko nibatareka inzoga batazahabwa ibikoresho byifashishwa muri izi nshingano nshya ngo batazasinda bakaba bakwibwa ibyo bikoresho by’akazi nkuko amabwiriza  bahawe n’ubuyobozi avuga.
Bahamya ko nta mafaranga bafite yo guhahira urugo n’ayo basagura bajya kunywa inzoga.
Mu nshingano 15 ba Gitifu b’Utugari bemererwa n’itegeko harimo  kuba umwanditsi w’irangamimerere w’ivuka  n’urupfu byabereye ahatari mu kigo cy’ubuzima ku bantu bafite irangamimerere rizwi. Hakaba kandi no gukora indi mirimo yahabwa n’amategeko.
Ba Gitifu b’Utugari bavuze ko bizabavuna kugera kugera ku ngo zifite ayo makuru.
Ba Gitifu w’Akarere ka Ruhango Mbabazi M.Louis yibutsa inshingano abakozi  

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW mu Ruhango