Rusizi: Imyaka ibaye 5 basoreshwa ubutaka bwanyujijwemo imihanda bataranahawe ingurane

Mu Mujyi wa Kamembe mu Karere ka Rusizi hari abaturage bavuga ko imyaka irenze itanu batarabona ingurane z’ubutaka n’ibyabo byangijwe n’ikorwa ry’imihanda, bagashengurwa nuko babusoreshwa kandi baranasabye guhindurirwa ibyangombwa by’ubutaka ariko ntibikorwe.

Ahanyujijwe imihanda mu Mujyi wa Kamembe abaturage baracyahasorera kandi baranimwe ingurane

Ni ikibazo aba baturage bavuga ko cyatewe no kurangaranwa n’abakozi ba serivise z’ubutaka muri aka Karere ka Rusizi, aba baturage bakaba bishyuzwa imisoro y’ubutaka badafite kuko bwanyujijwemo imihanda.

Aba baturage bwabwiye RBA ko kuva 2014 aribwo iki kibazo cyatangiye, ubwo ubutaka bwabo bwanyuzwagamo imihanda ntibigere bahabwa ingurane. Bavuga ko n’ibyangombwa byabo byatwawe bagiye kubikosoza none bakaba batarabibona.

Uyu ati “Kuva 2014 twangirijwe ibyacu ndetse bakora imihanda mu bibanza byacu bya gakondo n’ibyo twaguze, Akarere katubwira ko kazatwishyura ntikaratwishyura kugeza magingo aya nta mugena gaciro uraza kutubarurira. Tukigeza kuri Meya akatuwbira ngo azaza, n’uyu uriho twamugejejeho ibaruwa atubwira ko aza kudukemurira ikibazo ariko ntaraza. Ikigo cy’Imisoro kiraduhamagara ngo dusore ariko tukandika tuvuga ko hakirimo ibibazo.”

Akomeza agira ati “Twese ubu dufite ikibazo cy’ibyangombwa kuko dufite kopi gusa kuko ibyangombwa by’ubutaka biri mu biro by’ishami ry’ubutaka ku Karere, tujyayo ngo bazabitunganya tugahera muri icyo gihirahiro, ntawajya muri banki kwaka inguzanyo ngo yiteze imbere. Twarahohotewe tugomba kurenganurwa kuko twanabigejeje ku Umuvunyi.”

Uyu aragaruka ku ngaruka baterwa no kuba ibyangombwa byabo by’ubutaka ntabyo bafite, ati “Ntabwo nshobora kuba najya muri banki ngo nguze amafaranga kuko icyangombwa cyanjye bagitwaye.”

Aba baturage bavuga ko iyo bagannye ubuyobozi bw’Akarere bubabwira ko buzabakemurira ikibazo bukabarerega, ibintu bavuga ko bituma bahora banasiragira mu mayira.

Ati “Baratubwira ngo kuki abandi bayobozi kuki batadukemuriye ikibazo, ubuyobozi se iyo busimbuwe abasigaye ntibacyemura ikibazo cy’abaturage. Ko amategeko avuga ko ubutaka bw’umuturage ari ntavogerwa, none twe nta n’ingurane twabonye ku butaka bwacu, Meya ngo azaza ariko agahera muri nzaza nzaza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Dr Kibiriga Anicet yavuze ko ibyangombwa by’abaturage bigera ku bihumbi 35 byari byajyanywe mu kigo cy’ubutaka ku Ntara ariko bamaze kubizana, ubu bakaba barimo kubigeza mu Mirenge.

- Advertisement -

Ati “Hari ikibazo cy’ibyangombwa koko cyagaragaye mu Karere kacu, hari ibyangombwa bigera ku bihumbi 35 ariko byari byaragiye mu kigo cy’ubutaka ku Ntara ariko twihutiye kubivanayo kuko umuturage akwiye kubona ibyangombwa bye, ubu turimo tubyohereza mu Mirenge ariko turimo tureba uko bigera mu tugari mu rwego rwo kuborohereza…. Twihaye ibyumweru bibiri ko ibyo bibazo byaba byakemutse.”

“Hari aho imihanda yaciye twasanze hari ikibazo nk’icyo, twabanje kumva ikibazo cyabayemo n’impamvu bitacyemutse, ariko uyu munsi dufite gahunda yo kwegera abaturage tukumva ibibazo byabo ngo tubafashe, aho mu Mujyi wa Kamembe hari aho umuhanda waciye, tugiye kubafasha tutabaciye amafaranga, ubwacu tubafashe tubabarurire noneho aho umuhanda waciye uve ku cyangombwa kuko ni ikibazo kuba umuturage yaba asorera ahantu hatari ahe.”

Agaruka ku kibazo cy’abaturage batabonye ingurane z’ubutaka bwabo, Meya Dr Kibiriga Anicet avuga ko bamaze kubigeza kuko bireba kandi ngo barakurikirana umunsi ku munsi kuko hari abamaze kwishyurwa.

Yagize ati “Ikibazo cy’ingurane nacyo twarebye ahari ikibazo niba ari REG cyangwa RTDA, ibyo twabishyikirije inzego zitandukanye kandi ibireba akarere  turaza kubikemura. Umunsi ku wundi turakurikirana kandi n’inzego dukorana nazo zigenda zibicyemura, abaturage bamwe baragenda bishyurwa. Ni ikibazo cyo kuba bihanganye gusa, turabasaba ko nabo bazagerwaho.”

Abaturage badafite ibyangombwa byabo by’ubutaka mu Karere ka Rusizi bagera ku bihumbi 35 nk’uko Akarere kabigaragaza ko karimo kubibagezaho, abatarahawe ingurane bo ni abari bafite ubutaka n’imitungo ahanyujijwe imihanda mu Mujyi wa Kamembe.

NKURUNZIZA Jean Baptiste  / UMUSEKE.RW