Rusizi: Ubuyobozi bwagiriye inama umukobwa n’umusore, umwe yabengeye undi ku Murenge

Byari akumiro ku biro by’Umurenge wa Nkanka ho mu karere ka Rusizi, ku itariki 25 Gicurasi 2022 umukobwa yaje gusezerana n’umusore ahageze ategereza umusore araheba, ubuyobozi buvuga ko kubaka urugo atari ibintu bizira aho.

Samuel Niyonzima wo mu Murenge wa Giheke ni uwo wambaye agapira kenda gutukura ni we wavuze ko umuryango utamushyigikiye kubana urugo n’uriya mukobwa

Mukarurangwa Thereza wo mu Murenge wa Nkanka, yari gusezerana n’uwitwa Samuel Niyonzima wo mu Murenge wa Giheke yombi ni mu Karere ka Rusizi.

Inkuru ya BTN ivuga ko uriya mukobwa n’abamuherekeje bategereje umusore baramubura, umugeni amuhamagara kuri telefoni yumva ntiriho.

Nyuma umusore yaje kuhagera akerewe, ababwira inkuru mbi ko atari busezerane n’umukobwa kuko iwabo n’umuryango we batamushyigikiye.

Umusore avuga ko uwo mukobwa bajyaga baganira bakajya mu isoko bari kumwe, kakavanayo ariko ibyo gusezerana ngo iwabo barabyitambitse kubera ko uyu musore yigeze kugira umugore.

 

Yagiye ku Murenge abisabwe n’iwabo w’umukobwa

Umusore avuga ko abageni bamaze gutegereza bakabona ko yatinze, baje kumuhamagara bamubwira ko abasanga ku Murenge, ndetse bemera kumitiza imyenda.

Ati “Ababyeyi barambwira ngo wowe ngwino twatinze, aho kujya mu rugo ngwino ku Merenge twatinze aho kugira ngo wange gusezerana uduteshe umutwe ngwino turagutiza imyenda wambare, ni ubwo buryo najemo.”

- Advertisement -

Ibi umusore yakoze byarakaje umuryango w’umukobwa, uvuga ko umukobwa niyumva ko azabana na we nta muntu uzamusinyira.

Undi muturage avuga ko uyu musore ari umutekamutwe kuko ngo yigeze gushaka umukobwa ufite amafaranga ariko barananiranwa.

Abandi bavuga ko umukobwa asa n’uwamwiziritseho kubera ko akuze, ariko bakabona ko umuryango w’uyu musore batamukunda.

Baziki Yusuf, Ubuyobozi w’Umurenge wa Nkanka yabwiye Umuseke ko batunguwe n’ibyabaye kuko ngo umusore n’umukobwa bari barigishijwe nta kibazo.

Gusa avuga ko gusezerana ari amasezerano hagati y’abasezeranye bityo ko igihe ntawasinye amasezerano aba nta gaciro afite.

Ati ”Bari barabanje kwigishwa, ibyabaye byadutunguye baje gusezerana birangira batumvikanye nk’ubuyobozi twarabaganirije twumva impande zombi birangira batumvikana n’imiryango yabo itabyumva.”

Uyu muyobozi yavuze ko babasabye gutaha bakajya kumvikana bamara kumvikana bakagaruka bakazabasezeranya ngo ni uburenganzira bwabo.

Ati ”Gushinga urugo ni ibintu bisaba kubitekerezaho n’impamvu yo kurushinga, nibamara kumvikana bazagaruke tubasezeranye.”

Umwe mu baturage bavuganye na BTN TV avuga ko urukundo rw’amafaranga cyangwa ruhubukiyeho kuko abantu bavuganye kuri telefoni rutaramba.

Ati “Umuco wo gushaka amafaranga wakagombye kuvaho, kera umusore yarangirwaga umugeni na ba Shangazi, n’umuryango we bakurikije imico, niba ushaka umukobwa w’urukara ubavaga ko ushaka urukara, niba ushaka uw’inzobe ukabivuga, niba ushaka umuremure bakamushaka, none rero guhurira kuri telefoni ngo uri gushaka amafaranga nta rugo ruba ruri aho.”

BTN ivuga ko umusore agisohoka mu murenge yahise yiruka.

Abatashye ubukwe barumiwe umusore avuze ko atagisezeranye n’uwo baherekeje

IVOMO: BTN TV

UMUSEKE.RW