Rusizi: Umuyobozi mu Kagari yakubiswe n’umuturage amuciraho imyenda

UPDATED: Mu karere ka Rusizi, umuturage arakekwaho gushaka gutemesha umuhoro umuyobozi agahita atoroka, uwakubiswe ibibatiri by’umuhoro avuga ko yavunitse umugongo, ndetse ngo yakomeretse urutoki yemeza ko abayobozi bo ku rwego rw’akagari bakunda guhohoterwa.

Umuturage witwa Ndagijimana Pascal w’imyaka 38 arakekwaho gushaka gutemesha umuhoro uhagarariye Inama Njyanama mu Kagari ka Cyangugu witwa Ujyakuvuga Callixte w’imyaka 54.

Ibi byabaye mu gitondo cyo ku itariki ya 1 Gicurasi 2022, bibera mu Murenge wa Kamembe, Akagari Cyangugu, Umudugudu wa Ngoma mu Karere ka Rusizi.

Uwahaye UMUSEKE amakuru yavuze ko ubwo komite y’Umudugudu wa Ngoma yari igiye gusaba ko Ndagijimana Pascal akuraho urugo rw’ibiti yari yubatse mu muhanda, yagezeyo, undi afata umuhoro yirukankana umwe mu bagize komite ariko aza gukizwa n’uwitwa Niyonsaba Leonidas.

Ibyo bikiba, nyiri gukekwa yahise atoroka acika inzego z’umutekano zikaba ziri kumushakisha.

Umuyobozi ushinzwe irangamimerere mu Murenge wa Kamembe, Nyirahabimana Beatrice ari na we wasigariyeho Umunyamabanga Nshingwabikorwa, yavuze ko ayo makuru yayumvise ariko nta byinshi aziho.

Yagize ati “Ayo makuru nta byinshi mbiziho. Bimaze iminsi bibaye, njye natangiye interim ku wa mbere nibwo natangiye, Gitifu yagiye muri konje. Byabaye Gitifu ahari, nabajije Gitifu w’Akagari, ati “simbizi”, biragoye ko mbiziho amakuru.”

Amakuru avuga ko iryo tsinda ry’abayobozi ryari ryoherejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe.

Uretse Ujyakuvuga Callixte uvuga ko yakubiswe, Niyonsaba Leonidas na we watabaye avuga ko yakubishwe ikofi umunwa we urakomereka.

- Advertisement -

Uriya wabakubise ngo yahise aba ari we ugenda mbere ajya kurega mu nzego z’Ubugenzacyaha, ariko nyuma ararekurwa.

Uwakubiswe avuga ko uwo muturage yamuciriyeho imyenda

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW