Sankara yanenze “abamwita akabwa, ngo yarayobotse”, ati “iyi Leta irakomeye,…”

Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara wahamijwe ibyaha bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba byakozwe n’umutwe wa MRCD/FLN wari uyobowe na Paul Rusesabagina yanenze abo muri Opozisiyo bagenda bamutuka ngo “yabaye akabwa, ngo yarayobotse”, ababwira ko bidashoboka ko bazafata ubutegetsi i Kigali.

Sankara yakuriye inzira ku murima abifuza guhanga n’u Rwanda

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kane, tariki 26 Gicurasi 2022 ubwo yaganiraga n’Abanyamakuru bari bitabiriye ibirori byo gutanga impamyabumenyi ku mfungwa n’abagororwa bigiye imyuga muri Gereza zitandukanye ariko ibirori bibera i Mageragere mu Karere ka Nyarugenge.

Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara yagize ati “Leta y’u Rwanda ifite ubutasi bukomeye, umuyobozi uri Charismatic (Intangarugero), iri Smart ifite amafaranga ntabwo bazayirwanya ngo bayishobore.

Hari abavuga ngo Sankara yabaye akabwa, yarayobotse, yakomye amashyi. Udashoboye kurwanya umuntu urayoboka, njyewe nafashe umwanya udakuka narayobotse niteguye kugororwa ngasubira mu muryango nyarwanda nkafatanya n’abandi kubaka igihugu.”

Yavuze ko abavuga ko muri Gereza habamo itoteza n’iyicarubozo ibyo ari ukubeshya ko bidahari.

Sankara ngo imibereho ye muri Gereza ya Mageragere nta kibazo ifite kuko ibyo benshi bibwira ko bakubitwa n’ibindi ataribyo ahubwo abayeho neza kuruta mu buhungiro yarimo, ari naho ahera avuga ko ateganya kwandikira Perezida amusaba imbabazi.

Ati “Hanze namaze imyaka itandatu ntabonana n’umuryango wanjye, aho kugira ngo nsubire mu buhungiro nahitamo kuba muri gereza kuko bashiki banjye ndababona.

Twakoreye ibyaha sosiyete barimo kutugorora. Hano uba ufite amahirwe yo kwandikira Perezida ukamusaba imbabazi, nanjye ndabiteganya kumwandikira musaba imbabazi.

Sankara w’uyu munsi atandukanye n’uwa kera mwatekerezaga, hari abavuga ngo uwamurekura yasubira muri biriya, utazi imihangayiko twaciyemo ni we wabitekereza. Hano ndaryama ngasinzira, ugira ngo Nyamwasa yasinzira se ahanganye na Leta?”

- Advertisement -

Kuri uyu Nyamwasa, ngo yabijeje ibitangaza, muri 2017 ababwira ko amatora ya Perezida atazaba bakoteza amafaranga ngo agiye kwishyura kontineri z’imbunda, arangije aguramo amakamyo ye.

Asaba abarwanya Leta y’u Rwanda kubivamo bakayoboka, bakiyumbura ishati y’ “ubugarasha bakambara iy’ubutore”.

Yagize ati “Nta kintu cyaruta amahoro, aho nabashije guca nkareba numva nicuza kuba ntaragize uruhare mu gutanga itafari ryanjye mu kubaka igihugu ahubwo n’iririho ngashaka kurikuraho. Bazibukire twubake igihugu.”

Sankara wari uzi ko nafatwa ubwo yavugiraga inyeshyamba za FLN azicwa “rugahwaniramo”, ngo nta wamwishe nta n’uwamuriye urwara.

Yanavuze ko ashyigikiye kwiga imyuga kuko ngo impamyabumenyi afite mu by’Amategeko nta cyo yamumariye.

Tariki ya 4 Mata 2022, Rusesabagina Paul na bagenzi be 20 baregwaga ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba byakozwe n’umutwe wa MRCD-FLN nibwo Urukiko rw’Ubujurire rwagumishijeho igifungo cy’imyaka 25 cyari cyafashwe n’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka.

Icyo gihano cyari cyahawe Rusesabagina Paul kubera uruhare mu bikorwa by’iterabwoba,  mu gihe Nsabimana Callixte ‘Sankara’ yagabanyirijwe igihano kivanwa ku myaka 20 kigezwa kuri 15.

Ibyaha bahamijwe ni ibyakozwe mu bitero byagabwe n’Umutwe wa MRCD/FLN mu bice bitandukanye by’igihugu mu Turere twa Nyaruguru, Nyamasheke, Nyamagabe na Rusizi, byiciwemo abaturage icyenda, hatwikwa imodoka ndetse hanasahurwa imitungo mu myaka ya 2018 na 2019.

Nsabimana Callixte yafatiwe mu birwa bya Comores muri Mata 2019, yoherezwa mu Rwanda ngo akurikiranwe mu nkiko ku byaha yakekwagaho.

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW