U Rwanda ruzitabira CECAFA y’abagore izabera Uganda

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ubuyobozi bw’Inama ya Afurika y’i Burasirazuba n’iyo Hagati [CECAFA], bwatangaje ko mu bihugu umunani byemeye ko bizitabita irushanwa rya CECAFA, harimo n’u Rwanda.

CECAFA y’abagore igiye kubera muri Uganda

Mu minsi mike iri imbere, hateganyijwe irushanwa rihuza ibihugu byo muri Afurika y’i Burasirazuba n’iyo Hagati mu bagore [CECAFA SENIOR WOMEN’S CHAMPIONSHIP], rizabera muri Uganda.

Ubuyobozi bwa CECAFA, bwavuze tariki 11 uku kwezi hazakorwa tombola y’uko amakipe azashyirwa mu matsinda.

Umuyobozi ushinzwe amarushanwa muri CECAFA, Yussuf Mossi yemeje tariki 22 Gicurasi kugeza tariki 5 Kamena uyu mwaka, hazakinwa irushanwa rihuza ibihugu bya Afurika y’i Burasirazuba n’iyo Hagati [CECAFA WOMEN’S CHAMPIONSHIP].

Ati “Tombola izaba tariki 11 Gicurasi, Saa Tanu z’amanywa ku masaha ya Afurika y’i Burasirazuba n’iyo Hagati. Irushanwa rizabera muri Technical Centre ya Njeru.”

Mu gihe iri rushanwa ryaba rikinwe bidahindutse, rizaba ari ryo rya Mbere muri uyu mwaka.

U Burundi na Uganda bizifashisha iri rushanwa mu kwitegura Igikombe cya Afurika kizabera muri Maroc muri Nyakanga uyu mwaka.

Amakipe azitabira iri rushanwa, ni Uganda, Burundi, Rwanda, Djibouti, Sudan y’Epfo, Ethiopia,Tanzania na Zanzibar.

Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Muhire Henry aherutse kubwira IGIHE ko bishoboka ko u Rwanda rwazitabira iri rushanwa.

- Advertisement -

Ikipe y’Igihugu ya Kenya ni yo ibitse iki gikombe giheruka gukinirwa muri Tanzania mu Mujyi wa Dar es Salaam mu 2019.

Ubuyobozi bwa CECAFA bwemeje ko u Rwanda ruri mu bihugu umunani bizitabira irushanwa

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW