U Rwanda rwasabye Congo gukorana na FDLR ikarekura abasirikare 2 bashimuswe

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Ikirango cy'ingabo za RDF

Itangazo ryasohowe n’Ingabo z’u Rwanda rirashinja igisirikare cya Congo, FARDC gufatanya na FDLR kugaba igitero ku ngabo z’u Rwanda bakanashimuta abasirikare babiri.

Ikirango cy’ingabo za RDF

RDF ivuga ko byabaye ku wa 23 Gicurasi, 2022 aho ubushobotaranyi bw’ingabo za Congo ku Rwanda, zarashe ibisasu byinshi mu ku butaka bwarwo, byaguye muri Kinigi no muri Nyange mu Karere ka Musanze.

Itangazo rigira riti “FARDC na FDLR bateye ku rubibi bashimuta abasirikare babiri b’u Rwanda bari ku burinzi.”

RDF yamenye ko abashimuswe ari Cpl. Nkundabagenzi Elysee na Pte Ntwari Gad, bakaba bafitwe na FDLR iri mu Burasirazuba bwa Congo nk’uko itangazo ribivuga.

Rigira riti “Turasaba ubuyobozi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, bukorana bya hafi n’iyi mitwe y’Abajenosideri kurekura abasirikare ba RDF.”

Gen Muhoozi yagaragaje gushyigikira M23, ateguza “Interahamwe” gucanwaho umuriro

UMUSEKE.RW

- Advertisement -