Ukuri ku banyeshuri ba Kaminuza ishami rya Rukara bivugwa ko basibijwe

Bamwe mu banyeshuri ba Kaminuza y’uRwanda ishami rya Rukara, biga amasiyansi, bavuga ko bakorewe akarengane, bagasibizwa ku mpamvu y’uko batatangiye raporo y’imenyerezamwuga, ku gihe, ubuyobozi bwatangaje ko hafatwa icyemezo , hakurikije amategeko.

Ubuyobozi bwa Kaminuza butangaza ko icyemezo cyafashwe kakurikijwe amategeko

Amakuru avuga ko nyuma yo gusoza amasomo atandukanye, abanyeshuri boherejwe ku bigo bitandukanye, bajya kwigisha nk’imenyerezamwuga.

Nyuma baje gusabwa gutanga raporo ariko bamwe muri bo ntibayitangira igihe ku mpamvu zitandukanye  nk’uko umwe mu bafite icyo kibazo wo muri Kaminuza yabitangaje.

Yavuze ko zimwe mu mpamvu abanyeshuri bagaragaje ari uko umurongo (link) boherezagaho wafunguwe igihe gito, ugahita ufungwa , abanyeshuri bamwe barasaba ko wafungurwa ndetse urongera urafungurwa ariko haba bamwe muri bo batamenye amakuru ko wongeye gufungurwa, bibagiraho ingaruka.

Umwe mu banyeshuri witwa Nshimiyiman Jean Boco,yandikiye urwego rw’Umuvunyi asaba ko yarenganurwa.

Yavuze ko asoje umwaka wa gatatu wa Kaminuza mu ishami ry’imibare n’ubumenyi bw’Isi no kubyigisha (Mathematics and Geography with education), muri Kaminuza y’uRwanda, mu ishuri ry’uburezi, riherereye iRukara, ko atishimiye icyemezo cyo kubasibiza kandi barubahirije ibisabwa na Kaminuza y’u Rwanda.

Yagize ati “ Twagize ikibazo aho kaminuza y’uRwanda yadusibije turi 14 ivuga ko tutakoze imenyerezamwuga kandi twararikoze ndetse tukayisoza, bityo tukaba twifuza ko mwaturenganura.

Twohererejwe mu imenyerezamwuga tujyayo, nyuma baza gusaba ko abanyeshuri bakohereza raporo y’uko babonye ibigo bariho mu byumweru bibiri bibanza (Observationn report) kuri link bari batanze ariko ku bw’impamvu zitandukanye bamwe ntitwabimenye ku gihe ko ziri gusabwa. Ndetse n’abandi bahuye n’ibibazo bya connection bityo link yatanzwe ikagera ubwo yifunga batarohereza ngo bikunde.

Abahuye n’ibyo bibazo twaje gusabwa ko twaza ku ishuri gusobanura imbogamizi twahuye nazo, ndetse twitwaje na Arrival form zigaragaza ko twageze ku bigo twoherejweho, zisinyweho n’abayobozi b’ibigo twariho.”

- Advertisement -

Yakomeje ati “ Twagiyeyo ku munsi baduhaye ari ku cyumweru kuya 6 Werurwe 2022, buri wese umwe ku wundi , agasobanura imbogamizi yahuye nazo, barangije badusaba izo form twazanye ndetse badusaba ko twasubira ku bigo turi gukoreraho stage.

Hagati aho, twe ntibaje kudukorera supervision aho twari turi ubwo yakorwaga. Stage yaje kurangira kuwa 1 Mata 2022, abayobozi b’ibigo byaho twakoreraga badusinyira ibyangombwa byose bihabwa umunyeshuri usoje imenyerezamwuga bisabwa na kaminuza. Twakomeje kugaragaza ikibazo,ubwo kuwa 6 Mata 2022, batangaza ko 9 muri twe bemerewe supervision,abandi 14 turasibizwa nta mpamvu itanzwe.”

Uyu munyeshuri avuga ko kuwa 8 Mata 2022, batangiye kugaragaza ko batishimiye imyanzuro yafashwe ariko ntihagira icyo bitanga, babwirwa n’umuyobozi wa Kaminuza ko basibira.

Avuga ko bitabaje na HEC ariko babwirwa ko ubuyobozi bwa Kaminua y’uRwanda buzabikemura.

Yavuze ko kuwa 9 Mata 2022, bongeye kubwira Kaminuza, ndetse banamenyesha Minisiteri y’Uburezi, ariko nabwo ntibasubizwa, basabwa kugaruka kuwa 16 Mata 2022, bakavugana n’umuyobozi wa Kaminuza.

Icyo gihe bagiyeyo ariko basanga adahari ariko hari umujyanama we ariko nabwo ntibahabwa igisubizo.

Yongeyeho ko atewe n’impungenge zo kuba basibira cyane ko kwiyandikisha bigomba kurangira kuwa 25 Mata 2022.

Umuvugizi w’abanyeshuri muri Kaminuza y’uRwanda, ishami rya Rukara, Nsanzimana Modeste, yabwiye UMUSEKE ko hari abanyeshuri bagize uburangare mu gutanga raporo bityo ko amakosa ari ayabo.

Yagize ati “Icyo kibazo cyabayeho, hari igikorwa cyijya cyibaho cyo gutegura abanyeshuri, kugira ngo bajye muri school attachment, aho niho byaturutse, twafashe igihe, turaganirizwa inshuro irenze imwe, ari abiga ibintu bitandukanye. Bakajya badusobanurira muri school attachement mugomba kujya mwitwara gutya, mugomba kubazwa ibi ngibi, batubwira raporo tugomba gutanga mu gihe cyingana n’ibyumweru bibiri.”

Yakomeje ati “Icyo gihe rero twagiye muri school attachment nk’uko bari batwohereje mu bigo bitandukanye, tugezeyo turakora, nyuma y’ibyumweru bibiri baza kuduha itangazo,batubwira ko tugomba gutanga raporo igaragaza ko twageze ku bigo twagiye gukoreraho imenyereza,niba hari imbogamizi twahuye nazo,tukavuga uburyo batwakiriye.

Icyo kintu cyarabaye,ubwo raporo turazitanga muri Kaminuza ariko ikibazo cyabayeho, hari abantu batatanze raporo igaragara ko twageze ku bigo, batanga impamvu y’uko batigeze babibonera ku gihe,umuntu akajya atanga impamvu y’uko telefoni ye itari afite interineti,ubwo twakoze ubuvugizi kugira ngo badufungurire link,kuko twabyoherezaga binyuze kuri interineti(online),icyo kintu cyarabaye, bongera badufungurira link.

Hariho abanyeshuri natangajwe nyuma no kuumva ngo ntabwo bohereje,ariko mvugishije ukuri,usanga ari bo birangayeho cyangwa kwa kundi bavuga ngo ibintu bya Kaminuza,nta gihe runaka birangiriraho bigira, kuko bagendaga badusomera ingingo, bavuga ngo iyi ngingo ivuga iki n’iki,ingingo zose tukagenda tubizi.”

Avuga kandi ko bari barahawe amategeko bagomba gukurikiza, binyuze mu biganiro mbere y’uko bagana mu imenyerezamwuga, agasanga hari bamwe batitabiriye ibiganiro, bakaza kurangara mu kubyubahiriza.

Umuyobozi ushinzwe ikigo, (Lecture Principal) Frolien Nsanganwimana yabwiye UMUSEKE ko abanyeshuri batubahirije amategeko agenga imenyerezamwuga kuko batatanze raporo yemeza ko bari muri stage, bifatwa nkaho batagiyeyo.

Yagize ati” Nibyo koko hari abanyeshuri batasuwe bari mu imenyerezamwuga,ni internership ubundi imara ibyumweru 12,umunyeshuri akaba agomba kubibamo nk’uko ibyo byumweru byose byagenwe. Abo banyeshuri bagombaga gutangira ku itariki ya 17Mutarama 2022. Hari abakererewe,ku mpamvu z’uko ibizamini byabo bitari byagasozwa.

Ku itariki ya 17 baba bagomba kugerayo,noneho bagatanga icyo bita Arrival form,ivuga ngo ikigo nagezeyo ,n’ubuyobozi bugatera cachet, iyo form akayoherereza abashinzwe gukurikirana school attachment(Stage).

Ibyo biri muri Academic Regulations,ntabwo ari iby’abantu bishyiraho,biba bigomba gukorwa bitarenze ibyumweru bibiri. Ibyo nibyo bishingirwaho tujya kubasura aho bagiye,iyo tutabifite, uwo munyeshuri tubara ko yigiriye mu zindi gahunda adahari.”

Avuga ko abashinzwe gukurikirana ibijyanye n’imenyereza mwuga bibukije abatratanga ibisabwa inshuro ebyiri, kugira harebwe ko bazasurwa, maze 23 muri bo ntihamenyekana aho bari.

Yavuze ko muri abo 23 baje gukoreshwa inama bose,9 muri bo basanga impamvu zabo zumvikana,abandi 14 ntizumvikana.

Uyu muyobozi avuga ko ingingo ya 212 mu mabwiriza agenga amasomo ,ivuga ko umunyeshuri utarubahirije ibijyanye n’imenyerezamwuga ,asubiramo umwaka wundi bikaba ari byo byashingiweho,kandi ko bagomba gusibira kuko amategeko agomba kubahirizwa.

Ni mu gihe abanyeshuri nabo bagaragaza ko ari akarengane kuko  bakoze imenyerezamwuga, nta mpamvu yo gusibira.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW