Umugabo yafatiwe mu cyuho arimo gushahura umushoferi wari umutwaye

Mozambique: Umugabo afungiwe kuri Polisi ahitwa Chimoio, mu gihugu hagati cya Mozambique, yemera ko yafashwe agerageza gushahura (guca ubugabo) umushoferi wa taxi wari umutwaye.

Mozambique ni kimwe mu bihugu abaturage babyo bemera ubupfumu

Uyu ukekwaho gukora ibi yabwiye Abapolisi ko yigize umugenzi atega imodoka abwira shoferi kumujyana mu ishyamba, ahageze ahasanga undi muntu bari bafatanyije mu bugizi bwa nabi, batangira gushaka kumushahura.

Uwafashwe avuga ko yicuka agasaba imbabazi gusa akavuga ko intego ye kwari ugufasha Polisi gutahura ubwo bugizi bwa nabi ashinja ko bwateguwe na mugenzi we wabashije gutoroka.

Ntabwo haramenyekana impamvu buriya bugizi bwa nabi bwagambiriye umushoferi wa Taxi, gusa muri kiriya gihugu hashize igihe abagabo bafite uruhara bihishahisha nyuma y’uko abajya mu bupfumu bahiga imitwe yabo ngo ikoreshwe muri iyo mihango.

IVOMO: BBC

UMUSEKE.RW