Umuhanzikazi Furaha Berthe agiye gushyira hanze album ya kabiri

Umuhanzikazi mu ndirimbo zo guhimbaza Imana akaba n’umurezi w’umwuga, Furaha Berthe agiye gushyira hanze album ye ya kabiri, izajya hanze muri uyu mwaka wa 2022.

Umuhanzikazi Furaha Berthe ari mu myiteguro yo kumurika album ya kabiri

Ni albumu yahaye izina rya ‘Humura’ izamurikwa ku mugaragaro kuwa 28 Kanama 2022 mu gitaramo kizabera ku rusengero rw’Abadiventiste b’umunsi wa karindwi i Kagugu.

Mu kiganiro yahaye UMUSEKE, yavuze ko uyu muzingo uzaba ufite umwihariko “W’ubutumwa bwo guhumuriza abantu muri rusange ndetse no kububakira icyizere cy’ejo hazaza anabibutsa gukiranukira Imana.”

Avuga ko ubutumwa yatambukije mu ndirimbo zigize uyu muzingo “Buje nyuma y’uko Isi yugarijwe n’icyorezo cya Covid-19 kigatwara ubuzima bw’abantu ndetse hariho n’ubukene n’intambara zugarije Isi muri rusange.”

Mu ndirimbo ye Humura yanitiriye Album ye ya kabiri, Furaha Berthe aririmbamo ko ibi bibazo byose bitwibutsa “gushikama tugasenga ubudasiba, tukimarira muri Yesu umucunguzi wacu kuko ari we gisubizo”. 

Furaha Berthe yatangiye ubuhanzi mu mwaka wa 2017 akaba azwi mu ndirimbo zigize albumu yise “Asante” igizwe n’indirimbo zo gushima Imana. Igitaramo cyo kumurika “Asante” cyabereye mu Mujyi wa Goma muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Furaha Berthe azwi mu ndirimbo nka Elohim, Roho yangu, Asante n’izindi

Zimwe mu ndirimbo Furaha Berthe aherutse gushyira hanze

- Advertisement -

Mu myaka 5 amaze mu muziki, Furaha Berthe amaze gukora Album ebyiri.

MUNEZERO MILLY FRED / UMUSEKE.RW