Umunyamakuru wa Al Jazeera yarashwe mu mutwe

Umunyamakurukazi witwa Shireen Abu Akleh, yari umwe mu bazwi kuri Al Jazeera, ivuga mu rurimi rw’Icyarabu yishwe arashwe isasu mu mutwe.

Umunyamakuru Shireen Abu Akleh bikekwa ko yishwe na ba mudahusha ba Israel

Yarashwe kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Gicurasi, 2022 mu gitondo ubwo yarimo akora inkuru ku mirwano iri kubera muri Segiteri ya Jénine, mu gace ka Cisjordanie kigaruriwe na Israel.

Umwe mu bakoranaga na nyakwigendera yavuze ko ahagana saa 6h13 a.m yabahaye amakuru ya nyuma avuga ko ingabo za Israel zinjiye mu nkambi ya Jénine zigota inyubako, ko na we ariho ari kwerekeza.

Bakomeje kumutegereza kugira ngo atambutse amakuru y’ibyo arimo kubona Live ku isaha ya saa 7h00, ariko baramubura ku murongo.

Nyuma bumvise inkuru ko yapfuye.

Ababibonye bavuga ko bakabuhariwe mu kurasa (snipers) ba Israel bari muri kariya gace buriye hejuru ku bisenge by’inzu z’aho uwo Munyamakuru yataraga inkuru.

Umwe mu babibyonye avuga ko umunyamakuru yasohotse mu modoka, yambaye umwambaro uriho ko ari Umunyamakuru, ndetse yambaye umwambaro udatoborwa n’amasasu, n’ingofero ariko ngo yahise araswa mu mutwe ahatari hakingiwe.

Birakekwa ko yarashwe na bamudahuswa ba Israel.

Uyu munyamakuru Shirin Abu Aqleh, yababaje abo muri Palestine bavuga ko yari umuntu uzwi kandi abato bafatiraho urugero.

- Advertisement -

Itangazo ryasohowe n’ingabo za Israel rivuga ko hari undi munyamakuru wakomeretse bityo ko harimo gukorwa igenzura ngo bamenye niba amasasu atavuye mu cyerekezo Abanyapalestine barimo.

Shireen yari umwe mu Banyamakuru bazwi muri Palestine

IVOMO: RFI

UMUSEKE.RW