Kenya: Abaganga binubiye umushahara bafatiwe imyanzuro ikakaye

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima muri Kenya, Susan Nakhumicha, yatangaje ko abaganga bari mu myigaragambyo badakwiriye guhembwa cyangwa kwitwa abakozi kuko bataye akazi.

Kuva ku ya 15 Werurwe, abakora mu nzego z’ubuvuzi muri Kenya barimo abaganga, abaforomo n’ababyaza bishoye mu mihanda bajya kwigaragambya.

Bavuga ko Leta itigeze yubahiriza amasezerano yagiranye nabo mu 2017 ubwo bigaragambyaga basaba kongererwa umushahara, Leta ikabyemera ubundi nyuma ikabahinduka ntibyubahirize.

Nyuma y’ibyumweru bitandatu aba baganga barataye abarwayi bakajya mu mihanda, Leta yabamenyesheje ko ntawuzabaza umushahara ko ahubwo batarebye neza banakwirukanwa.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima aho muri Kenya Susan Nakhumicha yasabye abo baganga kugaruka mu kazi kuko ibyo barimo ataribyo.

Ati ” Niba umuntu amaze iminsi 40 adakora, uwo akwiriye kwishyurwa? Umuntu ukora niwe ukwiye guhembwa”.

Iki kibazo cy’abaganga muri Kenya basaba kongererwa umushahara kimaze igihe kinini ku buryo na Perezida William Ruto yabasabye gusubira mu mirimo, leta igakomeza gushaka uburyo cyakemukamo, ariko abaganga barinangiye.

Ibi byagize ingaruka ku rwego rw’ubuvuzi mu gihugu ku buryo hari n’abarwayi batangiye gupfira kwa muganga kubera kubura ubitaho.

MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW

- Advertisement -