Umwuka uva i Jinja uratanga icyizere cyo kwegukana CECAFA

Guhera ejo tariki 1 Kamena kugeza tariki 11 uko kwezi, muri Uganda hazaba hakinirwa irushanwa rihuza Ibihugu bya Afurika y’i Burasizuraba n’iyo Hagati [Cecafa Senior Women’s Championship 2022].

Umwuka uturuka i Jinja uratanga icyizere ku Banyarwanda

U Rwanda ruzakina umukino warwo wa Mbere na Uganda, rwakoze imyitozo ya nyuma yatangaga icyizere cy’uko ruzitwara neza muri iri rushanwa. Yaba umutoza, abakinnyi ndetse n’umuyobozi wagiye uyoboye itsinda ryajyanye n’Ikipe y’Igihugu, bose bafite icyizere cyo kuzatahana iki gikombe, ndetse ngo umunsi ni wo ubatindiye.

Umutoza mukuru w’iyi kipe, Habimana Sosthène, ahamya ko u Rwanda rufite ikipe nziza ivanze abakuru n’abato kandi bose biteguye guhagararira neza Abanyarwanda.

Uyu mutoza avuga ko abakinnyi batitwaye neza uyu mwaka, ntakindi gihe bazabigeraho kuko we abona igihe ari iki.

Ati “Abakinnyi bameze neza. Mu mutwe bameze neza, mu mubiri bameze neza. Ukurikije imyitozo tumaze gukora biratanga icyizere. Muri bo harimo abakinnyi bakuru bamaze gukina Cecafa zirenze ebyiri.”

“Morale ni yose. Icyo bose bari kuvuga, bati ni ubungubu cyangwa nta kindi gihe. Abakuru barimo baravuga bati wenda ni yo Cecafa yabo ya nyuma bagasigira barumuna babo. Twizeye kuzitwara neza.”

Ibi uyu mutoza avuga, arabihuza n’abakinnyi be bahamya ko batagiye muri Uganda mu butembere, ko ahubwo icyabajyanye ari uguhesha ishema Abanyarwanda bose kandi bishoboka.

Umunyezamu wa Kabiri w’ikipe y’Igihugu, Itangishaka Claudine yavuze ko ikibatindije ari umunsi gusa, biteguye neza kandi biteguye kwitwara neza.

Ati “Tumeze neza, twiteguye neza. Twebwe ikiri kudutinza ni umukino naho ubundi tumeze. Nta bwoba dufite mutegereze muzabibona. Njye ndimo ndabona hano tuzigaragaza. Icyizere naha Abanyarwanda ni uko tugiye kuzana igikombe.”

- Advertisement -

U Rwanda ruzahera kuri Uganda ejo, ruzakurikize u Burundi tariki 3, rusoreze kuri Djibouti tariki 5. Imikino yose izabera kuri Stade ya Njeru.

Cecafa iheruka kubera muri Tanzania mu 2019, yegukanywe na Kenya itaritabiriye uyu mwaka.

Iri rushanwa ryitabiriwe n’Ibihugu birimo Uganda izaryakira, Tanzania, Zanzibar, Djibouti, Sudan y’Epfo, Burundi, Éthiopia n’u Rwanda.

Kalimba Alice ari mu bitezwe
Sifa Grolia niwe kapiteni uyoboye bagenzi be

UMUSEKE.RW