Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Amakuru aheruka

Urubanza rwa “Prince Kid”, ibyavugiwe mu muhezo bigiye hanze – AMAFOTO

Yanditswe na: Ange Eric Hatangimana
2022/05/13 3:51 PM
A A
2
Share on FacebookShare on TwitterWhatsapp

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko ISHIMWE Dieudonne ukurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no gusambanya abakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda sosiyete ye yategurag, rushyizwe mu muhezo, UMUSEKE wabashije kumenya igihe isomwa rizabera na bimwe mu byavuzwe.

ISHIMWE Dieudonne asubijwe kuri kasho

Imbere mu Rukiko hakinwe amajwi yumvikanyemo ISHIMWE Dieudonne aganira mu buryo bwo gutereta uwaje kuba Miss Rwanda 2022, Nshuti Divine Muheto ariko “Prince Kid” n’Umunyamategeko we, Me Nyembo Emeline bayahakanye bavuga ko ari “amajwi yacuzwe” yumvishwa abantu kugira ngo bamwangishe muri rubanda.

ISHIMWE yavuze ko mu rubanza mu mizi bazabisobanura neza.

Aha baburanaga niba urubanza rubera mu muhezo cyangwa mu ruhame

 

Kwamamaza

Urubanza mu muhezo!

Ubushinjacyaha bwasabye ko urubanza ruba mu muhezo mu nyungo zo kurengera abakorewe ihohotera rishingiye ku gitsina bifuza ko ibyo bazavuga byazaba mu muhezo.

ISHIMWE Dieudonne n’Umunyamategeko we bo basabaga ko urubanza rukomeza kuba nta muhezo mu ruhame, abantu bose bakamenya iyo ibyo aregwa biginisha.

Impaka zamaze iminota hagati ya 30-40, gusa Umucamanza atiherereye yahise ategeka ko urubanza rushyizwe mu muhezo, abantu bagosohoka.

Iahimwe Dieudonne aba arinzwe n’Abapolisi

 

Amasaha 2 urubanza rubera mu muhezo

Nyuma y’amasaha abiri umuhezo wamaze, ISHIMWE Dieudonne bita “Prince Kid” Ubushinjacyaha bwasabye ko afungwa iminsi 30 by’agateganyo ngo iperereza rikomeze, ndetse ntashyire igitutu ku batangabuhamya.

Na we yasabye gufungurwa agakurikiranwa ari hanze.

UMUSEKE wamenye ko nyuma y’impaka zabereye mu muhezo, Umucamanza amaze kumva impande zombi yategetse ko urubanza ruzasomwa ku wa Mbere tariki 16 Gicurasi, 2022 saa cyenda z’amanywa.

Kuva saa 10h30 – 12h30 umuhezo urangiye, ISHIMWE yakuwe ku Rukiko asubizwa aho afungiwe kuri kasho ya Remera.

Ku wa Gatatu Me Nyembo Emeline yari yasabye ko urubanza rusubikwa bakabanza kuvugana n’umukiliya we kuri dosiye, ari nabwo iburanishwa ryashyizwe kuri uyu wa Gatanu.

Ishimwe aregwa ibyaha 3: Gukoresha undi imibonano mpuzabitsna ku gahato; Gusaba undi ishimishamubiri rishingiye ku gitsina na Guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina

Umuyobozi wateguraga irushanwa rya Miss Rwanda yatangiye kuburana

 

AMAFOTO@NKUNDINEZA Jean Paul

UMUSEKE.RW

Yisangize abandiTweetYisangize abandiOhereza
Inkuru yabanje

Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Abarabu, Sheikh Khalifa yapfuye

Inkuru ikurikira

CECAFA y’abagore yatewe ipine

Izo bjyanyeInkuru

Abagabo b’I Nyaruguru bishyiriyeho akagoroba kadasanzwe

Abagabo b’I Nyaruguru bishyiriyeho akagoroba kadasanzwe

2023/05/29 6:04 AM
Imbaraga z’umwijima mu mukino wa Kiyovu Sports na Rutsiro Fc

Imbaraga z’umwijima mu mukino wa Kiyovu Sports na Rutsiro Fc

2023/05/28 5:40 PM
Nkore iki? Umugabo wange nizeraga nyuma yo kumufata asambana naramuhuzwe

Nkore iki? Umugabo wange nizeraga nyuma yo kumufata asambana naramuhuzwe

2023/05/28 12:10 PM
Itsinda ryitwa Narodna Patrola ryigaragambije imbere y’Urukiko Mpanabyaha, ICC

Itsinda ryitwa Narodna Patrola ryigaragambije imbere y’Urukiko Mpanabyaha, ICC

2023/05/28 11:56 AM
Abiga muri ACEJ Karama basabwe kwitandukanya n’Ingengabitekerezo ya Jenoside

Abiga muri ACEJ Karama basabwe kwitandukanya n’Ingengabitekerezo ya Jenoside

2023/05/28 10:52 AM
Nyanza: DASSO yoroje inka umuturage

Nyanza: DASSO yoroje inka umuturage

2023/05/28 10:39 AM
Inkuru ikurikira
CECAFA y’abagore yatewe ipine

CECAFA y'abagore yatewe ipine

Ibitekerezo 2

  1. MUSEMAKWELI Prosper says:
    shize

    Jyewe nabuze uwansobanurira icyaha uyu musore yakoze. Gushuka abana ndumva bitarabayeho kuko bariya bakobwa barakuze. bariyandikishaga imiryango yabo ikabashyigikira bigaca kuri TVR bose babireba, Gufata kungufu ntabyo kuko ntawe twumvise ataka ngo abure umubara. Ruswa ntayo kuko bariya bakobwa twabahaga amajwi online wakongera bagatorwa naba judges kandi ndumva twarabaga tubareba tubaha n’amashyi. Mwambabariye mukansobanurira uko deal iteye.

  2. Sano says:
    shize

    Ahubwo se yari yabuze izindi business akora ,aho kwikururira ibibazo hariya. Uzatinye ahari ibintu by’ubuntu.

Kwamamaza

Kwamamaza

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

Tel/whatsapp:+250 788 306 908
Tel/whatsapp:+250 788 772 818
Email: info@umuseke.rw

Inkuru iheruka

Kamonyi: Ruyenzi SC yegukanye irushanwa ryo Kwibuka

Kamonyi: Ruyenzi SC yegukanye irushanwa ryo Kwibuka

2023/05/29 6:17 AM

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010