Uwingabire wari urwaye Kanseri yo mu maraso yapfuye

Uwingabire Chantal wo mu Kagari ka Kabeza, mu Murenge wa Rilima mu Karere ka Bugesera, wari umaze igihe arwaye Kanseri yo mu maraso yitabye Imana nk’uko umwe mu muryango we yabibwiye UMUSEKE.

Uwingabire mbere atarafatwa n’ubu burwayi

Yaherukaga kuvuga ko muri  Kamena 2021yatangiye aribwa umutwe bagerageza kumuvuza ahashoboka hose, nyuma aza gufatwa n’ikibyimba mu muhogo cyaje kumuzahaza cyane.

Uyu mubyeyi w’imyaka 26 yari amaze igihe arwariye mu Bitaro bya ADEPR i Nyamata mu Karere ka Bugesera, ari naho yaje kugwa.

Umwe mu bo mu muryango we yahamirije UMUSEKE ko yitabye Imana agira ati “Yitabye Imana mu Bitaro bya ADEPR Nyamata, tuzamufata ejo mu buruhukiro bw’i Bitaro, gahunda yo gushyingura ni ejo saa munani (14h00), i Kabuga ishami rya Rusororo.”

Uwingabire Chantal Mbere byari biteganyijwe ko azajya kwivuriza ubu burwayi mu Buhinde mu gihe ubushobozi bwari kuboneka.

Nyakwigendera yasoje amashuri muri GS Indangaburezi mu Ruhango aho yize Electronic Telecommunication, asize umwana w’umukobwa.

Nyakwigendera Uwingabire Chantal

TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW