Abafashamyumvire mu bworozi bahawe impamyabumenyi batumwa kongera umukamo

Kuri uyu wa 10 Kamena 2022, Abafashamyumvire mu bworozi 765 bamaze imyaka ine bigishwa uko inka zitanga umukamo zigomba kororwa neza kugira ngo zibashe gutanga amata menshi kandi afite ubuziranenge bwizewe, babiherewe impamyabumenyi.

Dr Solange Uwituze umuyobozi mukuru wa RAB wungirije ushinzwe ubworozi ubwo yerekwaga bimwe mubyo aba bafashamyumvire bagezeho

Ni amasomo babonye binyuze mu mashuri y’aborozi aho Umushinga Ugamije Guteza Imbere Ubworozi bw’Inka Zitanga Umukamo(RDDP) wafashije aborozi bibumbiye mu matsinda ,kuvugurura ubworozi bwabo binyuze mu kwiga amasomo areba ibyiciro byose kuva inka ivutse kugera ibyaye.

Aba bafashamyumvire mu bworozi bo mu Turere 14 bigishijwe kuvugurura imirire y’amatungo, guhinga no guhunika ubwatsi, ubuzima bw’amatungo, kuvugurura icyororo, isuku y’amata n’ibikorwa byo mu bworozi bigamije kubungabunga ibidukikije.

Bigishijwe kandi amasomo ajyanye n’iterambere ry’umuryango harimo ibijyanye n’uburinganire n’ubwuzuzanye.

Hegitari 7273 zateweho ubwatsi bwiza bw’amatungo kuva mu muhindo wa 2017 kugeza mu wa 2021. Imbuto z’ubwo bwatsi zakuweho icyororo gikomeje gukwirakwizwa mu gihugu.

Ibikorwa by’aya mashuri bimaze kugera ku borozi 55703 kandi bakomeje kwiyongera.

Uwitwa Mukandayisenga Gaudence wo mu Murenge wa Ruramira mu Karere ka Kayonza yabwiye UMUSEKE ko aya mahugurwa amusigiye ibintu byinshi birimo gahunda yo kuva mu bukene ajya mu iterambere.

Asobanura ko ageze ku rwego rushimishije, ati “Ntangira nororaga inka ikamwa Litiro ebyiri z’amata ariko mu myaka duhawe aya masomo bisize mfite inka ikamwa Litiro 12 mu gitondo ikigoroba nkayikama Litiro 9, ibyo mbikesha ubumenyi nahawe n’amasomo ya RDDP binyuze mu matsinda ya L-FFS.

Yakanguriye aborozi kwinjira mu matsinda ya L-FFS (Livestock Farmer Field Schools) kuko bahungukira ubumenyi bwinshi mu “Bijyanye n’ubworozi, ubuhinzi no gukora business y’iterambere.”

- Advertisement -

Abiyingoma Livingstone wo mu Kagari ka Karama mu Murenge wa Karangazi ho mu Karere ka Nyagatare avuga ko ubworozi bigishijwe n’umushinga wa RDDP biciye mu mashuri y’aborozi yasanze butandukanye n’ubwo bakoraga mbere.

Avuga ko yororaga inka zikarisha mu gasozi zigataha akumva aribwo bworozi bwiza, ariko aho agiriye mu mahugurwa yungutse ubumenyi mu bworozi arushaho kunoza ibyo akora.

Ati “Batwigishije guhinga ubwatsi, kubugabura bwumye no guhunika duteganyiriza izuba rirerire n’irigufi, urumva byatugiriye akamaro kuko mbere za zindi twaragiraga imvura iyo yabaga iguye twabonaga amata ariko izuba ryava zigapfa zigashira.”

Yakomeje agira ati “Ishuri ryacu rya L-FFS twiga dukora, twari tumaze guhindura ibintu byinshi tuvuye muri gakondo, bigiye kurushaho kuba byiza cyane kuko tugiye kwigirira icyizere kuko twabonye impamyabumenyi.”

Dr Solange Uwituze, umuyobozi mukuru wa RAB wungirije ushinzwe ubworozi, yabwiye UMUSEKE ko Abafashamyumvire mu bworozi bahawe impamyabumenyi ko ari umusemburo n’urugero rw’abandi bashaka kujya mu bworozi bw’inka.

Dr Uwituze avuga ko mu bibazo by’ingutu aba bafashamyumvire bagiye gucyemura harimo kumvisha aborozi ko icyo inka uyishyize imbere aricyo uyisaba.

Ati “Ujya wumva aborozi benshi bavuga ngo afite inka y’agafumbire, icyo twabatumye nta nka y’ifumbire ibaho itaguha ayo mata, turashaka ko bahindura iyo myumvire ko inka ibanza ikaba inka y’amata yarangiza ikaba inka y’ifumbire.”

Yasabye Abafashamyumvire mu bworozi gufasha mu kurwanya indwara y’ifumbi ndetse no guhinga ubwatsi no kubusarura bukabikwa neza bw’aba ubwo bateye cyangwa ibisigazwa by’imyaka basaruye.

Yabibukije ko bafite inshingano zo kwigisha aborozi hirya no hino mu gihugu gufata amatungo yabo neza no gufata neza umusaruro.

Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari u Rwanda rumaze kugera kuri Toni y’amata Ibihumbi 987 mu gihe mu 2024 hitezwe amata arenga Toni Miliyoni Imwe.

Abyingoma Livingstone avuga ko afite inka 20 z’inzungu yakuye mu mafaranga yo guhinga ubwatsi, kubuhunika, kubugurisha no kubuhingira aborozi batandukanye.

Bahawe Certificate zishimangira ko bakurikiye amasomo neza

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW